RFI igira inama abashakanye kutihutira gupimisha DNA

Mu myaka itatu ishize Abantu 210 bagannye inkiko basaba ko bapimwa DNA, bashaka kumenya isano bafitanye n’Abana babo. Icyakora bagirwa inama yo kutihutira gupimisha DNA kuko byasenya imiryango kandi bikagira ingaruka ku mwana.

Byatangajwe kuri uyu wa 7 Nzeri 2023, n’ubuyobozi bw’ Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI) mu Kiganiro bwagiranye n’Abanyamakuru.

Bamwe mu baturage ntibavuga rumwe ku ngingo yo gukoresha ibizamini sanomuzi bizwi nka DNA, kubashakanye bashaka kumenya koko ko abana bafite ari ababo.


Umwe ati “Oya njye njyanye umwana umwe nkasanga si uwanjye najyana n’abandi basigaye,bose nasanga atari abanjye nyina bajyana”.
Mugenzi we ati “Se w’umwana amenywa na nyina nahitamo gudapimisha kuko byatera amakimbirane.


Undi nawe ati “Numva abicyeka nta kibazo kuko ubwo urumva muba mubanye atakwizera, ariko abaye akwizera akumva ko abana bose ari abe ntabwo yajya kubikora.”
Kuva muri 2019 kugeza 2022 , Abantu 210 bagannye inkiko basaba ko bapimwa DNA bashaka kumenya isano bafitanye n’Abana babo.
Lt. Col. Charles Karangwa, umuyobozi mukuru w’I Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI), mu Kiganiro bwagiranye n’Abanyamakuru avuga ko nubwo batanga servise yo gupima DNA ,ngo iyo bigeze kubashakanye baba bashaka kumenye isano bafitanye n’abana babo ,ngo babanza kubaganiriza bagasobanurirwa uburemere bw’ikicyemzo bagiye gufata n’ingaruka kizagira ku mwana n’umuryango muri rusange.

Ati “ Umuryango nyarwanda ni ikuntu gikomeye, dufite ababanza kubaganiriza koko mugeza ku rwego mwumva mutashobora gukomeza kubana? Ibibazo mwahuye nabyo mwumva mutabyihanganira kuko kuva na cyera n’itegeko rigenga umuryango nyarwanda (sindi umunyamategeko) ariko ndasoma ko umwana wavukiye mu muryango akahakurira uwo niwe mwana twavuga siko bimeze? Ni ukuvuga rero kandi uwo mwana ashobora kugira akamaro kurusha n’uwo wita amaraso yawe ariko uzi umwana ukwita papa ,uzi umwana akagusimbukiraho ati papa, ejo wamara kwipimisha ukavuga uti ntabwo uri uwanjye, sha iyo ‘frustration’ uteye umwana ariko nawe utisize.”

Inzego z’Ubutabare zigaragwza ko kuba u Rwanda rufite Laboratwari ipima uteramangingo ndagasano tuzwi nka DNA, byafashije mu kwihutisha imanza zitandukanye zikenera ko hafatwa ibizamini bya DNA.

Mutabazi Harrison arabisobanura


Ati “ Wenda ntange nk’urugero navuze kuri DNA iki kigo kitarabaho n’ubundi buryo, nagira ngo mbahe nk’urugero rwigeze kubaho cyera nabisomye mu rubanza rwa cyera ari abantu bashaka kugira ngo hemezwe umwana mu rubanza umucamanza abura uko abigenza, aravuga ngo nanjye nabirebye mbona ari se musa musa kubera iki? kubera ko nta kindi yari gushingiraho ariko DNA zirakorwa kandi zikaboneka mu buryo bwihuse.”


Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, Nabahire Anastase, avuga ko Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye kubumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, gifasha mu guca intege Abanyabyaha mu buryo asobanura.
Ati “ Abantu bakoze ibyaha akenshi baba biteguye no kuza kubihakana no kuburana urwa ndanze, ariko igihe cyose ushinjwa icyaha tucyita ko acyekwaho icyaha abibona ko imashini za gihanga zizanye ibimenyetso ko urutoki rwakoze kucyafashweho ibimenysto ari urwe, uducanjwe twahabotse ari utwe, umusatsi wahabonetse ari uwe ntabwo yongera gutarataza.”


Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera, RFL, ubu yahinduye izina yitwa Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera RFI.

Guhindura izina ngo bizatuma u Rwanda ruba igicumbi cya servise z’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.

RFI ngo ubu iri mu bushakashatsi ku mushinga wo Kumenya se w’umwana akiri mu nda.

Daniel Hakizimana