Nyagatare: Abantu bataramenyekana baranduye intoryi z’umuturage

Umuturage witwa Harirwabayo Cleophas, utuye mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, arasaba ubuyobozi kumurenganura nyuma yaho abantu bataramenyekana bigabije igice cya hegitare cy’umurima we w’intoryi bakazitema izindi bakazirandura.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023, nibwo Hahirwabayo Cleophas utuye mu Kagari ka Cyenjojo yazindutse ajya mu murima we nk’ibisanzwe.

Mu kuhagera yabaye nk’ukubiswe n’inkuba, aho yasanze intoryi ze zose zarimbuwe izindi zigatemagurwa.


Mugusobanura ibyamubayeho akeka ko hari ababyihishe inyuma, kuko hari abo baherutse kugirana amakimbirane ubwo bamwonesherezaga we n’abagenzi be, basanzwe bakorera muri iki gishanga.


Yagize ati “Nkaba ejo bundi naragiranye ikibazo n’abantu banyoneshereje, baraza tubafatira inka, ariko abaturage tubijyamo babasha kutumvikanisha,bamaze kutwumvikanisha batwara inka zabo barataha, nge nkimara kubibona nagize ikiniga kinshi kuko ntakundi nari kubigenza ahakangombye kuntunga nari maze gusanga namaze guhomba, icyakurikiyeho rero nk’uko batubwira ngo y’uko umujinya mwishi uteza ibibazo, twahisemo gushaka ubuyobozi, ubuyobozi bwaje burahagera, ni ugukurikirana ababikoze kizima ko wumva hari nabo dufitanye insiriri zabo kandi ari nabo bagarutse bagakora ibingibi, hagati aho ndasaba ko byibura ubuyobozi bwaturenganura.”


Abaturanye n’uyu mugabo bakimara kubona ibyabaye, bavuga ko iki ari igikorwa ndengakamere ko bitakabaye bikigaragara, baramusabira ubufasha.


Umwe yagize ati “Ibi bintu birakabije, ibi ni ubwicanyi bukabije, ntago yishe imbuto ahubwo yatekerezaga kwica nyirazo aramubura, kwakumubura rero niko kugirango yangize izi mbuto, impamvu nkubwira ko ibi ari ibintu by’indengakamere mu buzima, ibi byishe umuturage, byishe nyir’uguhinga, byishe n’umuhashyi ugomba kubihaha akabijyana kure, urabona ibi bintu ntabwo yari kubirya wenyine mu rugo, yagombaga gusagurira n’abandi mwakora ibishoboka mukadukorera ubuvugizi nkamwe mubonana n’abatuyobora, bakarwana kuri uyu muntu bakamurenganura , bagakurikirana abo bantu babikoze kubera ko barazwi baranahari ”
Undi ati “Ariko ibi bintu biteye ubwoba, ngewe nahageze ikiniga cyo kiramfata, numvise nge nanafite ubwoba kuko nahise ntekereza uyu muntu yagize amahirwe kuba ataharaye, iyaba yaharaye si uko byakagenze, kandi iyi Leta y’ubumwe ndumva ubwicanyi itabushyigikiye, nge ikintu twamusabira kuri Leta yarenganurwa bashaka bakazana agoronome w’umurenge bakareba ikintu cyakagombye kuzavamo agahabwa ibye’.’
Umuyobozi w’uyu murenge Kamu Frank yemeza ko aya makuru yabagezeho, kandi ko kubufatanye n’inzego z’ibanze hari gushakishwa uwaba yakoze aya mahano.


Yagize ati “Birumvikana abantu bakoze biriya n’abagizi ba nabi, ariko bagishakishwa dufatanyije n’izindi nzego, ntawuramenyekana ariko turimo turakoresha abantu baturanye nabo buhoro kugirango tubaze neza buriya biba bituruka mu makimbirane ukuntu, iki ngenzi yashashwa turimo ni ukugira ngo dukurikirane tureba niba uriya muntu ashobora kumenyekana, kubihanirwa n’amategeko mu buryo bwo kubyishyura no kubifungirwa, kandi ndibwirako tumubonye ko uwahohotewe yahabwa ubutabera mu buryo bufatika rwose”
Uyu mugabo Hahirwabayo ubusanzwe afite umugore n’umwana umwe, avuga ko nta kindi kimutunze, usibye ubu buhinzi yari yiteze ko yazabonamo igitunga umuryango.


Mu gihe inzego bireba zitakurikirana iki kibazo ngo gikemuke, uyu muturage yakomeza kurengana, kuko aha yari amaze kuhatakaza amafaranga asaga ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.


Valens NZABONIMANA