Abanya-Kenya barimo gusaba ibisubizo nyuma yuko umuriro w’amashanyarazi ubuze, bigashyira igihugu cyose mu mwijima mu ijoro ryo ku cyumweru.
Iryo bura ry’umuriro ryabayeho hafi saa mbili z’ijoro ku isaha yaho, ni ukuvuga hafi saa moya z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.
Ryabaye ibura ry’umuriro muri Kenya hose rya gatatu ribayeho mu mezi ane ashize.
Iryo bura ry’umuriro ryabangamiye ibikorwa byinshi, harimo nko ku kibuga cy’indege kinini cyo mu murwa mukuru Nairobi, aho inzira ebyiri z’abagenzi zamaze amasaha menshi zabuze umuriro.
Abanya-Kenya benshi banenze leta, mu gihe uburakari no kubihirwa birimo kwiyongera kubera ihungabana ry’ibikorwa ryatewe n’iryo bura ry’umuriro rya buri nyuma y’igihe runaka.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, umuriro wari wagarutse muri byinshi mu bice by’igihugu, uretse mu bice bimwe bya Nairobi no mu bice bimwe byo mu karere gakora ku nyanja y’Ubuhinde.
Mu makuru mashya cyatanze, ikigo cya leta Kenya Power gishinzwe gutanga umuriro w’amashanyarazi cyagize kiti:
“Turimo gukora ubutaruhuka kugira ngo dusubizeho vuba cyane bishoboka uko ibintu byari bisanzwe bimeze mu duce dusigaye.”
Minisitiri Kipchumba Murkomen ushinzwe ikigo Kenya Power ndetse no gutwara abantu n’ibintu, ni we wanenzwe mu buryo bw’umwihariko.
Umunya-Kenya umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga X yanditse ati: “Kenya Power ikwiye gutanga indishyi y’amafaranga kubera ibura ry’amashanyarazi ryateje igihombo, kwangirika kw’ibiribwa, n’itakara ry’igihe.
“Igihe kirageze ngo Kenya Power iryozwe ibura ry’umuriro.”
Minisitiri Murkomen yanenzwe kureka hakongera kubaho ibura ry’umuriro ku kibuga cy’indege kinini, cya Jomo Kenyatta International Airport (JKIA), nubwo muri Kanama (8) uyu mwaka yari yasezeranyije ko ibura ry’umuriro kuri icyo kibuga cy’indege “ritazongera kubaho”.
Icyo gihe, Kenya yabayemo ibura ry’umuriro rya mbere ryamaze igihe kirekire ryo muri iyi myaka ya vuba aha ishize.
Ibura ry’umuriro ryo ku cyumweru nijoro ryibasiye ebyiri mu nzira zikoreshwa cyane zo ku kibuga JKIA.
Ikigo cya leta gishinzwe ibibuga by’indege cyasobanuye ko imashini zitanga amashanyarazi zifashishwa igihe umuriro ubuze, ziha umuriro izo nzira, “zananiwe guhita zikora ako kanya”.
Abanya-Kenya bamwe bumvikanishije ko iri bura ry’umuriro rishobora kuba riri mu mugambi wo gutanga impamvu bikwiye ko kompanyi ya leta itanga amashanyarazi, Kenya Power and Lighting Company (KPLC), yegurirwa abikorera.
Abandi Banya-Kenya ntibemeranya na bo, ahubwo bavuze ko impamvu y’iri bura ry’umuriro ari ubushobozi bucye bwa KPLC.
Minisitiri Murkomen yavuze ko iryo bura ry’umuriro rishobora kuba ryatewe n’igikorwa cyo kwangiza.
Yatangaje kuri X ati: “Dushingiye ku nshuro ihungabana ry’umuriro ribaho, kandi tuzirikana ko JKIA ari ahantu h’ingenzi cyane, turimo gusaba polisi gukora iperereza ku bishobora kuba ari ibikorwa byo kwangiza no guhishira.”
Muri Kenya hamaze kuba kenshi ibura ry’umuriro ryo ku rwego rw’igihugu mu mezi ya vuba aha ashize, harimo uwabuze ku itariki ya 11 Ugushyingo (11), ku itariki ya 25 Kanama, ku itariki ya 4 Werurwe (3) uyu mwaka, no mu Gushyingo n’Ukuboza (12) mu mwaka ushize.