Gabiro Guitar yishimiye guhurira ku rubyiniro na Adekunle Gold

Gabiro Guitar umaze kongera kuzamura izina rye mu muziki w’u Rwanda, yongerewe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gitaramo cya ‘M*Ovember Festival’ azahuriramo n’umuhanzi ukomeye muri Nigeria Adekunle Gold.

Special by Gabiro Guitar - Mp3 free download » PlayUganda

Gabiro The Guitar yavuze ko yishimiye kuba agiye guhurira ku rubyiniro n’uyu muhanzi asanzwe akunda, ndetse ku bwe yifuza ko bagirana n’ibindi biganiro bishobora gutuma bagira n’ibikorwa bakorana.

Yagize ati “Ubusanzwe ntabwo nari ndi ku rutonde rw’abazaririmba mu gitaramo cya ‘M*Ovember Festival’. Nishimiye bikomeye kuba ngiye guhurira ku rubyiniro na Adekunle Gold. Ni umuhanzi ukomeye kandi nkunda nibaza ko kuba ngiye guhurira nawe ku rubyiniro bizaba ari ibintu byiza kandi nifuza ko twanaganira.”

The Best of Gabiro Guitar by Gabiro Guitar: Listen on Audiomack

Gabiro Guitar yavuze ko abazitabira iki gitaramo bazaryoherwa n’uko azitwara cyane ko azaba acurangirwa na Nep Band, itsinda yigeze kuririmbamo igihe kinini.

Ati “Nep Band ni itsinda nabayemo igihe kinini, ndibaza ko bazi neza uko ndirimba kandi nizeye ko tuzataramira abantu bakishima.”

Uyu muhanzi yongerewe ku rutonde rw’abazataramira muri iki gitaramo nyuma ya Kenny Sol wari watangajwe mbere.

M*Ovember Festival izabera muri Canal Olympia tariki 5 Ugushyingo 2021 guhera saa Kumi z’umugoroba.

VIDEO NZIZA ZISHIMISHIJE

INDIRIMBO YE IKUNZWE