Abahinzi b’i Kigali bafite ubwoba bwo kurumbya mu gihembwe cya 2021 A

Hari Bamwe mu bahinga mu bice by’umujyi wa Kigali bifite ubutaka buhingwaho bavuga ko n’ubwo basabwe gushyira imbuto y’ibigori mu mirima, bafite impungenge ko iyo mbuto ishobora kwangirika kuko bayiteye imvura itaragwa kandi nta n’icyizere ko izagwa vuba.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi isaba abo bahinzi kutarambiriza ku mazi y’imvura, ahubwo bakagana inzego zishinzwe ubuhinzi zikabafasha kubona ibikoresho byo kuhira ku buso buto.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: