Hakorwa iki ngo umutungo wa leta warigishijwe ugaruzwe?

Impuguke mu bukungu zisanga kugira ngo umutungo wa Leta ugaruzwe, ibikorwa Leta yashoyemo amafaranga bikwiye kujya bikorwa bikarangizwa aho gucagaswa.

Bavuze ibi mu gihe buri mwaka w’ingengo y’imari  ibigo bitandukanye byitaba komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta mu nteko ishinga amategeko, bisobanura imikoreshereze nabi y’umutungo w’igihugu nk’uko biba byagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.

Mu mboni z’abaganiriye n’itangazamakuru rya Flash bavuga ko Leta ikwiye kujya ifatira ibihano bikomeye abanyereza umutungo bakajyanwa mu nkiko.

Umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda ugaragaza ko byose bipfira mu bucamanza bakagira abere abakoze amakosa akomeye harimo no kubakatira ibihano bito.

REBA IYI NKURU MU MASHUSHO: