Hafashwe imyanzuro igamije guca akajagari kavugwa mu itangazamakuru

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC,  ruravuga ko nta muntu uzongera kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru atabanje gukorerwa isuzuma bumenyi ku itangazamakuru.  Iyu ni umwe mu myanzuro itatu uru rwego rwafashe hagamijwe kurushaho kunoza imikorere y’itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Kuva muri uku kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, umunyamakuru mushya  azajya ahabwa ikarita y’agateganyo itishyurwa imara amezi atatu atavugururwa,  nyuma akorerwe isuzumabumenyi bwo kureba niba yahabwa iya burundu imwemerera kuba umunyamakuru wemewe mu gihugu.

Ikindi umuntu ushaka gushinga igitangazamakuru ngo azajya abanza yishyure amafaranga ibihumbi 50 y’amanyarwanda. umuturage ushaka kuregera RMC  ku nkuru yamwanditsweho nawe azajya yishyura amafaranga ibihumbi 2000.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’Abanyamakuru bigenzura RMC, bwana Mugisha Emmanuel , avuga ko impamvu nyamakuru yatumye bafata  iyi myanzuro  ari ukugirango banzoe imikorere y’urwego n’iyitangazamakuru muri rusange.

Ati “ Hari impapuro RMC ikoresha,cartouche ikoresha kandi igatanga serivise, hari n’abantu baza mu mwuga ari bashyashya bashaka gukora itangazamakuru,ariko hari bimwe twagiye twumva ngo umuntu usanga fite press card ariko ugasanga ntari mu mwuga,cyangwa se yabonye aho yihengeka, noneho turavuga tuti umujya reka tujye tubanza tumuhe provisional press card.”

Abanyamakuru basanzwe mu mwuga nabo ngo bazajya bagira igihe bashakirwa amahugurwa abafasha kwiyungura ubumenyi.

Abanyamakuru bo mu Rwanda baravuga ko iyi myanzuro RMC yafashe  iziye igihe kuko ngo itangazamakuru ryo mu Rwanda ryari rimaze kuzamo igisa n’akajagari bitewe ahanini n’itegeko rigenga itangazamakuru ngo usanga ririmo icyuho.

Janvier Nshimyumukiza, umunyamakuru w’Imvaho nshya avuga ko bizaziba icyuho kiri mu itegeko ry’itangazamakuru ,

Ati “Itegeko rivuga ko umuntu wese ashobora gukora itangazamakuru ngo afite ubumenyi bw’ibanze ariko ntibasobanuraga ubwo bumenyi ubwo aribwo.”

Umukunzi Mediatrice,  umuyobozi w’ikinyamakuru the bridge Magazine avuga ko bizaca akajagari mu itangazamakuru aho wasanga buri wese wabuze aho yerekeza aza mu itangazamakuru.

Ati “ Iziye igihe kuko hari ibyo ije gukemura cyane cyane akajagari mu banyamakuru, umuntu wese urose, arota kuza mu itangazamakuru, n’ubu ngubu nsigaye mbona umuntu wese urangije nta na notion afite aravuga ngo reka mpungire mu itangazamakuru.”

Nubwo muri rusange Abanyam,akuru bishimira ko imyanzuro yafashwe n’urwego rubagenzura RMC ,kurundi ruhande basa Janvier Nshimyumukiza anagaragaza  kudashimishwa n’uburyo uru rwego rusigaye rufata ibyemezo Abanyamakuru batagishijwe inama.

Ati “ Gufata ibyemezo ubwabyo si ikibazo, ariko nabo bagerageze bamanuke ku rwego rwo hasi bamenye ngi abanyamakuru duhagarariye baratekereza iki, bakeneye ubuhe buvugizi, hakene iki ngo ibibazo bafite bikemuke.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC,  Mugisha Emmanuel we avuga ko ibyemezo byose  bifatwa n’inama y’ubuyobozi kandi ngo ibifitiye ububasha.

Ati“Board  ifite ubwo bubasha kandi ibikora mu nyungu z’intangazamakuru n’abanyamakuru, byakabaye ikibazo iyo uvuga ngo yabikoze itabifitiye ububasha.”

Muri  2013, nibwo mu Rwanda hashyizweho urwego rw’abanyamakuru bigenzura. Ni urwego rwashyizweho n’abanyamakuru ubwabo, rufite inshingano zo gukurikirana inozwa ry’amahame y’umwuga w’itangazamakuru no kurengera inyungu rusange zabo. Uru rwego  kuva rwatangira ngo rumaze kwakira ibirego  by’abaturage 320 .

Leave a Reply