Urw’Ikirenga muri Kenya rushimangiye intsinzi ya William Ruto,Inzozi za Odinga zo gutegeka zirayoyotse

Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya rwashimangiye ko William Ruto ariwe watsinze amatora ya perezida aherutse rutesha agaciro ikirego cya Raila Odinga washakaga ko aya matora ateshwa agaciro kuko yavugaga ko yibwe amajwi.

Uru rukiko rwavuze ko ingingo zishingirwaho z’ibirego by’impande icyenda – zirimo Raila Odinga –  nta shingiro zifite.

Martha Karua, uwiyamamazaga kuba visi perezida wa Raila Odinga, yahise atangaza kuri Twitter ko yubashye ibyavuzwe n’uru rukiko ariko atemera ibyo rwabonye.

Gusoma uyu mwanzuro w’urukiko byamaze isaha imwe n’igice.

Martha Koome yagiye asoma ingingo ku yindi – ingingo zigera ku munani – zatanzwe n’abareze, akavuga iby’impande zarezwe, n’uko urukiko rubibona. 

Ibinyamakuru byo muri Kenya nka Daily Nation byanditse ko umutekano wari wakajijwe muri uyu mujyi ndetse na hafi y’ahakorera uru rukiko

Martha Koome perezida w’urukiko rw’ikirenga  yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’abareze bitagaragaza ko ikoranabuhanga ryakoreshejwe ritari ritekanye, ritarimo umucyo cyangwa ritari ryizewe. 

Yavuze ko nta kimenyetso cyerekana ko ‘ststem’ yo gukusanya ibyavuye mu matora yaba yarinjiwemo n’abatabifitiye uburenganzira ngo bahindure ibyayavuyemo. Koome yavuze kandi ko Urukiko rw’Ikirenga rutatesha agaciro ibyatangajwe na komisiyo y’amatora kuko bamwe mu bakomiseri bayo “bivanye ku munota wanyuma” wo gutangaza amajwi mu bagize iyi komisiyo.

Yavuze ko nubwo aba bakomiseri ari ingenzi mu mitegekere ya komisiyo ariko kuba barivanyemo mu bayigize bidahagije ngo ibyavuye mu matora biseswe. 

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Martha Koome niwe wasomye imyanzuro y’urukiko

Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya nta handi ujuririrwa muri icyo gihugu. Uyu mwanzuro usobanuye ko mu gihe nta gihindutse William Ruto agomba kurahira nka perezida mushya wa Kenya mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

Iyi ni inshuro ya gatatu Odinga aregeye urukiko yamagana ibyavuye mu mtora.

Umutekano wari wakajijwe ku rukiko rw’Ikirenga batinya ko havuka imvururu

Mu myaka itanu ishize uru rukiko rwakoze amateka rutesha agaciro ibyavuye mu matora rutegeka ko haba andi, Odinga wari wareze ariko yanze kuyitabira.

Ruto na Odinga bari bavuze ko bazemera umwanzuro w’uru rukiko ku mpaka zo kuri aya matora.