Nyagatare: Bahangayikishijwe n’imvura imaze iminsi igwa yabangirije imyaka

Abatuye mu mirenge itandukanye mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko imvura imaze iminsi igwa yabangirije imyaka, isenya n’amazu k’uburyo butunguranye, ku buryo nihatagira igikorwa bashobora kubaho nabi.

Mu mezi yiganjemo  Kanama na Nzeri, n’ayandi imvura iba ari nyinshi mu Rwanda, mu bice bitandukanye hakunze kumvikana abahinzi bataka ko imyaka bahinze yangijwe n’imyuzure, umuyaga ndetse n’urubura, n’abubaka amazu iyo adakomeye akaguruka cyangwa akabagwira, ibikunze kubatera igihombo, nyamara ngo ntako baba batagize.

Umwe yagize ati “Urubura rwaraguye, avoka ziragwa, tubura aho duhungira imvura.”

Mugenzi we ati “Ntako tutari twaragize ariko haza umuyaga n’imvura nyinshi biraducanga, ibisenge bitangira kuguruka.”

Dr. Rugazura Ephraim, umwarimu muri Kaminuza ya East African Universty Rwanda, akaba n’impugucye mu majyambere y’icyaro no gutegura imishinga, avuga ko igishobora gufasha umuhinzi kwirinda ibiza mu gihe k’imvura, ari uko yategura neza umurima n’inkengero zawo, abubaka bakazirika ibisenge, bakanubakisha ibikoresho bifite ubuziranenge.

Yagize ati “Ubutaka urabutegura mbere yo guhinga, ugaca imiringoti n’uduti tumwe dutuma ubutaka butagenda, ukubakisha ibikoresho bituma ubutaka butagenda. Mu mvura abantu barubaka ugomba gukoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge, ukazirika ibisenge ugashyiraho n’uburyo bwo gufata amazi kugira ngo ataba menshi’’.

Murekatete Juliet, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ufite imibereho myiza mu nshingano, ashishikariza abahinzi kwitabira ubwishingizi bw’imyaka aho bishoboka,  n’abubaka bakitwararika.

Yagize ati “Mwabonye ko mu minsi ishize twahuye n’icyiza cy’inkuba aho inkuba yakubise inka icyenda Karangazi, tubijyanirane n’imyaka ishobora gutwarwa n’umwuzure, turimo turigisha abaturage bacu kugira ngo bamenye akazi k’ubwishingizi na ny’iri nka zakubiswe n’inkuba nta bwishingizi yari afite, ndetse akamenya ko hari iby’ibanze byakozwe mu gukumira inkubi y’umuyaga n’umwuzure.”

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yerekanye ko tariki ya 23 na 24 Mata 2022, imvura yaguye mu gihugu hose yatwaye ubuzima bw’abantu 11, naho abandi 13 barakomereka ndetse yangiza n’ibindi bikorwaremezo birimo imyaka, ibiraro n’inzu zigera ku 100.

Mu gihe abahinzi n’abubaka batubahirije inama bagirwa, birashoboka ko ibiza bizakomeza kubangiriza ibikorwa.

KWIGIRA Issa