Amasezerano y’inguzanyo ya Banki ashyirwe mu Kinyarwanda-Abaturage

Hari bamwe mu baturage basaba ko amasezerano y’inguzanyo za banki yashyirwa mu Kinyarwanda, kuko hari bamwe bagongwa n’ingingo zimwe na zimwe bigatuma amafaranga bahawe adakoreshwa neza.

Akenshi iyo ugiye gusaba inguzanyo mu bigo by’imari uhabwa kuzuza amasezerano ari mu rurimi rw’icyongereza cyangwa igifaransa, ibintu bamwe mu banyemari bagaragaza nk’ibikurura ishoramari no korohereza abakiriya b’abanyamahanga batumva ikinyarwanda.

Icyakora ni kenshi bamwe mu banyarwanda bagiye bagaragaza ko hari zimwe mu ngingo ziba ziri muri aya masezerano, zibagonga mu kuzubahiriza nubwo baba babanje kuzibasobanurira, bagasanga byaba byiza aya masezerano ashyizwe mu Kinyarwanda bikagabanya ibihombo biterwa no kudasobanukirwa.

Umuturage umwe yagize ati “Hari ukuntu umuntu afata inguzanyo ye barayigurishije, gusa we si cyo aba agamije. Usanga umuntu afashe amafaranga gusa ariko ntagende akurikiza amabwiriza kuko atumva ururimi.”

Mugenzi we ati “Uzi nk’ikinyarwanda gusa hari ingingo zakugora, kuko hari ubwo bashobora kugushyiriramo zimwe mu ngingo zikakugora.”

 Icyakora Banki Nkuru y’u Rwanda BNR ivuga ko yashyizeho amabwiriza agenga ibigo by’imari mu gushyira amasezerano y’inguzanyo mu ndimi ubigannye abasha kumva, nk’uko bikubiye mu itegeko rirengera abakoresha serivisi z’imari.

 Madamu Soraya Hakuziyaremye umuyobozi wa Banki Nkuru y’Igihugu wungirije, avuga ko aya mabwiriza anagena ibihano ku kigo kitazayubahiriza.

Yagize ati “Hashyizweho amabwiriza aho dusaba amabanki yose, yaba adafite amasezerano mu rurimi rw’ikinyarwanda kubikora, ndetse n’ibihano byatangiye gushyirwamo imbaraga.”

Itangazamakuru rya Flash ryavuganye na bimwe mu bigo by’imari, hagamijwe kureba aho ayo mabwiriza ageze ashyirwa mu bikorwa ,ariko ahenshi bavuga ko bakiri guhindura ayo masezerano ashyirwa mu Kinyarwanda.

Ibi ni nako bimeze mu bigo by’imari iciriritse nk’uko bisobanurwa na Bwana Nkuranga Aimable, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari iciriritse mu Rwanda (AMIR).

Yagize ati “Ubisabye uyu munsi arabikorerwa mu bigo by’imari byose, ariko abagenerwabikorwa ntibaramenya ko amasezerano ashyirwa mu rurimi bumva.”

Nubwo hari bimwe mu bigo by’imari bitaratangira gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, BNR ivuga ko hari igenzura riteganijwe ryo kureba ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), igaragaza ko mu Rwanda amabanki y’ubucuruzi n’ibigo by’imari biciriritse bihakorera bigera kuri 500.

Cyubahiro Gasabira Gad