Umunya Espagne Roberto Martínez Montoliu w’imyaka 52 y’amavuko watozaga ikipe y’igihugu ya Portugal yeguye ku mirimo nyuma yuko ikipe ye isezerewe na Espagne muri 1/8 cy’irangiza mu mikino y’igikombe cy’Isi 2026.
Mu ijoro ryo kuwa 06 NYAKANGA 2026 ku isaha ya saa tatu I Kigali, nibwo muri America hakinwaga umukino wa 1/18 wahuzaga Espagne na Portugal waje kurangira Portugal isezerewe ku nsizwi ya 1-0 yabonetse mu minota ya nyuma gitsinzwe na Merino ku mupira yarahawe na Ferran Torres.
Nyuma y’isezererwa rya Portugal ryakurikiwe n’amarira menshi haba ku bafana no kuri rutahizamu akaba na kapiteni wayo Cristiano Ronaldo yakinaga umukino we wa nyuma mu gikombe cy’Isi no mu ikipe y’igihugu. Si Ronaldo wenyine, kuko n’umutoza w’iyi kipe yahise yegura ku mirimo ye yo gutoza ikipe y’igihugu ya Portugal izwi nka Selecao da Portugal.

Uyu mutoza wanyuze mu makipe atandukanye arimo Swansea City, Wigan Athletic, Everton, ikipe y’igihugu y’Ububiligi yageze mu ikipe ya Portugal muri 2023 ayifasha kwegukana igikombe cya UEFA Nations league mu 2025 akaba asezeye muri iyi kipe yaramazemo hafi imyaka ine.

