Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yahamagaye abakinnyi 31 bagomba kwitabira umwiherero wo kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu Itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, aho u Rwanda ruzakira Mali mbere yo kwakirwa na Kenya.
U Rwanda ruzabanza kwakira Mali mu mukino w’umunsi wa gatanu uzabera i Nyamirambo tariki ya 11 Ugushyingo saa Kumi n’ebyiri mu gihe ruzasoreza kuri Kenya tariki ya 14 Ugushyingo 2021.
Mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yahamagawe kuri uyu wa Kane, ntiharimo rutahizamu Kagere Meddie ukinira Simba SC, Rwatubyaye Abdul na Mutsinzi Ange umaze iminsi adakina.
Hari kandi Mukunzi Yannick, Omborenga Fitina na Tuyisenge Jacques bafite imvune ndetse na Iradukunda Bertrand uherutse kwerekeza muri Township Rollers yo muri Botswana.
Djihad Bizimana utarakinnye imikino ibiri iheruka kubera kurwara COVID-19, yongeye kwitabazwa kimwe na Sugira Ernest wari umaze iminsi adahamagarwa.
Mu bandi bahamagawe harimo Nkubana Marc wa Gasogi United, wahamagawe bwa mbere mu Ikipe nkuru kimwe na Rutabayiru Jean Philippe wa S.D. Lenense Proinastur na Nsanzimfura Keddy wa APR FC.
Ikipe y’Igihugu izakorera umwiherero kuri Sainte Famille Hotel guhera ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ugushyingo 2021 mu gihe imyitozo izajya ibera kuri Stade ya Kigali.
Mali ni yo iyoboye itsinda E n’amanota 10, Uganda ni iya kabiri n’amanota umunani, Kenya ni iya gatatu n’amanota abiri mu gihe u Rwanda ari rwo ruheruka n’inota rimwe rukumbi ndetse rukaba rwaramaze gusezererwa.
Amavubi azakira Mali ku itariki ya 11 Ugushyingo 2021, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba i Kigali mbere gato yo kujya gusura Kenya mu mukino wo kwishyura ari nawo wa nyuma u Rwanda ruzaba rukinnye muri aya marushanwa uteganyijwe ku itariki ya 15 Ugushyingo 2021.
Abakinnyi bahamagawe:
Abanyezamu: Mvuyekure Emery (Tusker FC), Buhake Twizere Clément (Strømmen IF), Ndayishimiye Eric (Police FC) na Ntwali Fiacre (AS Kigali).
Ba myugariro: Rukundo Denis (AS Kigali), Nkubana Marc (Gasogi United), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Rutanga Eric (Police FC), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Niyigena Clément (Rayon Sports FC) na Serumogo Ali (SC Kiyovu).
Abakina hagati: Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Rayon Sports FC), Rafael York (AFC Eskilstuna, Suède), Niyonzima Olivier (AS Kigali), Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France), Rutabayiru Jean Philippe (S.D. Lenense Proinastur), Nsanzimfura Keddy (APR FC) na Niyonzima Haruna (AS Kigali).
Ba rutahizamu: Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC), Sugira Ernest (AS Kigali FC), Mugenzi Bienvenue (SC Kiyovu), Kwitonda Alain (APR FC), Usengimana Danny (Police FC), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Nshuti Innocent (APR FC).
Alphonse Twahirwa