Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwatangiye gukora iperereza kuri Dr Sabin Nsanzimana wayobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC.
Icyakora ari gukurikiranwa adafunze.
Uru Rwego ntirwashatse gutangaza ibikubiye muri iryo perereza riri gukorwa.
RIB iti “Ku bw’inyungu z’iperereza kugeza ubu ntacyo twatangaza.”
Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021, nibwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rivuga ko DR Sabin yabaye ahagaritswe, ku mwanya w’Umuyobozi wa RBC kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.
Dr Sabin Nsanzizama yatangiye kuyobora RBC muri Byakanga mu mwaka wa 2019.