Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Perezida Kagame ari muri Tanzania - FLASH RADIO&TV

Perezida Kagame ari muri Tanzania

Perezida Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania aho yitabiriye isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge bw’iki gihugu iba kuri uyu wa Kane tariki 9 Ukuboza 2021. 

Ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro byanditse kuri Twitter ko Perezida Kagame akigera muri Tanzania yakiriwe na Minisitiri ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Prof. Palamagamba John Kabudi.

Ubukoloni bw’u Bwongereza kuri Tanzania bwarangiye tariki 9 Ukuboza 1961, Julius Nyerere aba Minisitiri w’Intebe wa mbere w’iki gihugu.