Perezida Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzania aho yitabiriye isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge bw’iki gihugu iba kuri uyu wa Kane tariki 9 Ukuboza 2021.
Ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro byanditse kuri Twitter ko Perezida Kagame akigera muri Tanzania yakiriwe na Minisitiri ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Prof. Palamagamba John Kabudi.
Ubukoloni bw’u Bwongereza kuri Tanzania bwarangiye tariki 9 Ukuboza 1961, Julius Nyerere aba Minisitiri w’Intebe wa mbere w’iki gihugu.