Perezida Kagame yitabiriye ibirori by’ubwigenge bwa Tanzania

Perezida Paul Kagame yifatanyije na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan n’abandi bakuru b’ibihugu na Guverinoma batumiwe mu birori by’isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge bwa Tanzania, kuri uyu wa Kane tariki 9 Ukuboza 2021.

Ni umuhango witabiriwe n’ibihumbi by’abanya-Tanzania, urimo kubera i Dar es Salaam, umurwa mukuru w’iki gihugu, kuri Sitade Uhuru.

Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya yari yarakoronijwe n’u Bwongereza, yabonye ubwigenge mu 1961, ndetse buri mwaka, tariki 9 Ukuboza hizihizwa ibirori by’isabukuru y’imyaka iba ishize iki gihugu kigenga.

Perezida Kagame ni uruzinduko rwa mbere agiriye muri Tanzania, kuva Samia Suluhu Hassan yaba Perezida w’iki gihugu asimbuye John Pombe Magufuli witabye Imana muri Werurwe 2021.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame ruje nyuma y’igihe gito mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu avuye i Kigali mu ruzinduko rw’amateka rwabaye mu ntangiro za Kanama uyu mwaka.

AMAFOTO