Inteko ishingamategeko y’u Rwanda iravuga ko nubwo hari ibyakozwe mu ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo ariko hakirimo icyuho mu kugera ku mari ku bagore.
Mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi Ibiri ku bagize inteko ishingamategeko imitwe yombi yatangiye kuri uyu wa kane tariki 9 Ukuboza 2021, bararebera hamwe uko hakwijizwa uburinganire muri politike y’ubukungu bw’igihugu.
Abadepite bavuga ko bashingiye ku bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamire mu Rwanda, bugaragaza ko hakiri icyuho ku bagore mu kugera ku mari n’iterambere.
Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Mukabarisa Donatille ati “Mu rwego rw’ubukungu umubare w’abagore bakora imirimo yo murugo idahemberwa uracyari hejuru, umubare w’abagore bari mu bucuruzi bunini n’ishoramari uracyari hasi ugereranyije n’uw’abagabo kuko umubare munini w’abagore uri mu bucuruzi buto. Ubukene bwibasira cyane ingo ziyobowe n’abagore kurusha iziyobowe b’abagabo n’ibindi.”
Hari bamwe mu Badepite bavuga ko hari ibyo bakwiye gukora nk’abahagarariye rubanda, kugira ngo abagore nabo bisange mu bukungu bw’igihugu.
Depite Mbakeshimana Chantal ati “Ni ukuvuga ngo aho hose hari ibyuho, mu nshingano zacu mugutora amategeko abereye abaturage, aho tubona hari ibyuho twiteguye kuvugurura ndetse no kugenzura ko ihame ry’uburinganire n’ubwizuzanye ryinjizwa muri gahunda zose z’igihugu.”
Depite Muhongayire Christine ati “Icyo dushobora gukomeza gukora ni ugukangurira abagore ko bashoboye, bagahaguruka bagakorabakajya no muri izo banki, kuko amahirwe arahari nibayakoreshe.”
Abadepite baravuga ko mui iyi nama hazaganirwaho uko ibyo bibazo biri mu buringanire bw’umugabo n’umugore mu rwego rw’ubukungu byakemurwa.
Hari bamwe mu baturage bavuga ko ibi bizashoboka mugihe amananiza agishyirwa ku bagore yavanwaho.
Umwe ati “Ntabwo kwitinya birimo, ahubwo shyiramo imbogamizi. Imbogamizi z’amabanki, izo ngwate ni ikibazo, izo nyungu z’umurengera ni ikibazo.”
Undi yungamo ati “Ningwa mu gihombo nzateza byabindi byanjye, ariko umugore aravuga ngo ninjya muri ibi nkahomba nzabwira iki umugabo?”
Nubwo hakigaragara ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo mu kugera ku bukungu buteye imbere, Banki Nkuru y’Igihugu iherutse kugaragaza ko mu mwaka wa 2020-2021, abagore bafite konti muri rusange mu bigo by’imari iciriritse biyongereye, aho bavuye kuri miliyoni 1.5, bakagera kuri miliyoni 4.6.
Ihuriro ry’Abagore bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda FFRP, riravuga ko uyu mubare ukiri hasi cyane ariyo mpamvu bakwiye gushaka uko wazamuka.
Yvette Umutesi