U Rwanda rwakiriye icyiciro cya Karindwi cy’impunzi zivuye muri Libya kigizwe n’abashaka ubuhungiro bagera kuri 176, kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukuboza 2021.
Muri izi mpunzi abagabo ni 142 mu gihe abagore ari 34.
Kuva muri nzeri mu maka wa 2019, ubwo ikiciro cya mbere cy’impunzi cyaera mu Rwanda, mu mpunzi n’abashaka ubuhungiro basaga 600 bakiriwe abagera kuri 462 bamaze kubona ibindi bihugu bizakira.
Abo bose ni Abanyafurika baturuka mu bihugu byinshi birimo umutekano muke, bananiwe kwambuka inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi nk’uko babyifuzaga, ahubwo bisanga bafungiwe mu bigo bitandukanye muri Libya.
Bamwe mu bakiriwe mu Rwanda bagenda babona ibihugu bibakira birimo Norvège, Canada, u Bufaransa na Suède.
Impunzi nyinshi n’abasaba ubuhungiro baturuka mu bihugu bya Eritrea, Sudan, Sudan y’Epfo, Somalia, Ethiopia n’ibindi.
Guverinoma y’u Rwanda, Ubumwe bwa Afurika (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), biheruka kongera amasezerano yo kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro b’Abanyafurika baheze muri Libya.
Muri ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa 14 Ukwakira 2021 azageza ku wa 31 Ukuboza 2023, umubare w’abazajya bakirwa warongerewe uva kuri 500 ugera kuri 700 icyarimwe.
Ni amasezerano avugurura andi y’imyaka itatu yasinywe ku wa 10 Nzeri 2019, ari nayo yashyizeho Inkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera, yakirirwamo ziriya mpunzi n’abasaba ubuhungiro mu gihe bagishakirwa igisubizo kirambye.
Mu masezerano yasinywe, u Rwanda rwemeye gukomeza kwakira izo mpunzi n’abasaba ubuhungiro babyifuza no kubacungira umutekano, AU yo ikomeze gushakisha ubushobozi bukenewe n’ubundi bufasha bwa politiki, amahugurwa no guhuza ibikorwa.
Ni mu gihe UNHCR yo izaba itanga serivisi zo kurengera izo mpunzi n’abasaba ubuhungiro, n’ubutabazi bw’ibanze nk’ibiribwa, amazi, aho kuba, uburezi n’ubuvuzi.