Ibibazo mu ba ajenti bacuruza mituyu mu Karere ka Nyanza

Aba ajenti (agents) bazwi nk’abacuruza mituyu (me2u) bakorera mu Karere ka Nyanza, baravuga ko bahangayikishijwe n’amafaranga n’ibyangombwa bahaye ikigo REBU (Rwanda Ex-Combatants Benefits Union) bizezwa ko hari ibyo bagiye guhabwa none amaso yaheze mu kirere.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro abajenti bafite, ikigo Rwanda Ex-Combatants Benefits Union kivuga ko kubufatanye n’inzego zibanze n’ibigo by’itumanaho, abajenti bose bagomba kwitabira igikorwa cyo kwiyandikisha, bamwe bakavuga ko babyitabiriye

Umwe muri bo yagize ati “Aha haje ikigo REBU batubwira ko bagiye kudukorera ibituranga aribyo bitaga ‘badge’ badusaba kwishyura amafaranga ibihumbi bitanu dutanga n’ibindi badusabaga.”

Uwitwa Felix BYUKUSENGE nawe ukorera mu Karere ka Nyanza n’abagenzi be bemeza ko batanze ibisabwa aribyo ifoto ngufi, fotokopi  y’indangamuntu bishyura n’amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda bya ‘badge’ hari ibyo bizezwa none amaso yaheze mu kirere.

Byukusenge ati “Kugeza ubu ‘badge’ ntitwazihawe nabo, ntitwongeye kubabona byibura ngo tumenyeshwe ko hari icyahindutse.”

Undi utifuje ko amazina ye atangazwa yagize  ati “Badusubize amafaranga yacu cyangwa baduhe ‘badg’e batwijeje kugira ngo tugire ikizere ko turi mu kaz,i kuko umuntu ugufitiye ibyangombwa byawe akagira amafoto yawe, urumva aragufite wese dore ko batwatse n’amafaranga yacu.” 

Umuyobozi wa Rwanda Ex-Combatants Benefits Union (REBU) ku rwego rw’igihugu Toussaint BIRAKWIYE yemera ko amafaranga bayahawe koko, ariko kuko ari gahunda igomba kuzenguruka mu gihugu hose babanje kwita kubakorera i Kigali, ariko ngo bitarenze umunsi umwe ab’i Nyanza hari ibyo bagiye gukorerwa.

Birakwiye yagize ati “Ejo tuzaba turi aho ngaho abakozi bacu bazaza kugirango aba ajenti babashe kwikosoza ku rutonde dufite kuko ntitwabaha  ‘badge’ batabanje kureba niba imyirondoro yabo ariyo koko.”

Nyuma y’iminota itarenze itanu tumaze kuvugana na BIRAKWIYE, aba ajenti bo muri Nyanza bahise bohererezwa ubutumwa bugufi kuri telefone buvuga ko ‘badge’ zatangiye gukorwa  kandi zizatangira gutangwa bitarenze uyu mwaka.

 Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’ungirijwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu Patrick KAJYAMBERE yemera ko ibi byose bijya kuba Akarere kari kabizi bityo ko  nako hari icyo kagiye gukora.

Ati “Tuzavugana n’ubuyobozi bw’ikigo REBU bwongere bugaruke buganire naba ‘agents’ babamenyeshe igihe izo ‘badge’ bazazibahera kandi bidatinze.”

Aba ajenti barenga 50 buri umwe yatanze amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda  bahabwa inyemezabwishyu bizezwa guhabwa ‘badge’ mu kwezi kwa Nyakanga.

 Ngo iyo ‘badge’ ikaba izabafasha gukora nk’abanyamwuga.

Theogene NSHIMIYIMANA