Hagaragajwe impungenge zo kuba ishoramari riva hanze ryiyongera ariko ubushomeri ntibugabanuke

Impuguke mubukungu zagaragaje ko ubwiyongereye bw’ishoramari riva hanze y’Igihugu ritajyana n’igabanuka rigaragara ry’ubushomeri mugihugu, kandi ko ibi bifitanye isano n’uko abanyarwanda barangiza  amashuri baba badafite ubumenyi buhagije bukenewe n’abashoramari.

Hashize igiye U Rwanda ruza kumwanya wa Kabiri muri Afurika mu koroshya ishoramari kandi ishoramari riva hanze rigenda ryiyongera aho mu mwaka wa 2020, Ishoramari ryavuye hanze y’Igihugu rifite 51% by’ishoramari ryanditswe muri uwo mwaka.  

Gusa igisa n’igiteye impungenge n’uko abasesengura iby’ubukungu  bagaragaza ko ubwiyongere bw’iri shomari riva hanze y’igihugu butajyana n’igabanuka riragara ry’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda.

Impuguke mubukungu Straton Habyalimana avagako bishoboka ko abashoramari benshi b’abanyamahanga bizanira abakozi bakuye hanze y’igihugu, kuko ab’imbere mugihugu baba badafite ubumenyi buhagije.

Ati “Mbese uko ishoramari ryiyongera n’ubushomeri bukagenda bugabanuka ariko hari aho bigera ugasanga ubushomeri ntiburi gutsimbura, ugasanga buri hagati ya 14 na 15% , 23% ugasanga buri hagati ntibwegere bugabanuka ngo bugere kuri 5% , 6% kandi ishoramari rikomeza kugenda rizamuka. Bishatse kuvuga iki? Bishatse kuvuga ko muby’ukuri harimo ikibazo, iryo shoramari riri gukorwa ntabwo riri gutanga akazi. Niba riri kugatanga ntabwo riri kugatanga ku banyarwanda. Dukunze gtanga urugero rw’ishoramari rijyanye n’ubukerarugendo, usanga abashefu bo mubikoni by’amahoteli ari abanyamahanga, biba bibabaje! Dufite amashuri yigisha ibyo bintu, dufite urubyiruko rudafite akazi.”

Bamwe mubashoramari babwiye Flash ko abarangiza amashuri mu Rwanda, iyo bageze mu kazi bigaragara ko ikibazo bafite ari ukubura imenyerezamwuga.

Kuri NKurunziza Mohamed nyir’ikigo FOUR FIVE LTD cyandika imitungo kuri ba nyirayo, asanga Leta ikwiye gushyira imbaraga mu imenyeerezamwuga kubarangiza amashuri.

Ati “ Ubundi yenda hari ibintu RDB yari yaratangije byiza by’uko umuntu amaze kurangiza bakagira ibigo bamwoherezamo kujya gukora, kuko no muburayi birahaba bita ‘serve seven’. Ni ukuvuga ngo iyo umaze kurangiza umara amezi arindwi ugafata buri kwezi, buri kwezi ujya gukorera ikigo runaka kugira ngo ugire experience (uburambe) y’ibyo bakora.”

 Kuruhande rw’abaturage nabo hari icyo basanga cyakorwa ngo abarangiza amashuri basohokane ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Umwe ati “Cyane cyane abantu baba bafite ubumenyi bukenewe ku isoko, ni abantu baba barize imyuga, kwikorera, kwihangira imirimo. Nibo bava ku mashuri ugasanga n’iterambere we iyo arangije usanga riri kwihuta kurusha babandi bize ibisanzwe, kuko akazi kenshi kari kuboneka mubintu by’imyuga.”

Undi ati “Abantu benshi nta n’akazi bafite bitewe na bwa bumenyi bucyeya, kuko hari uwo bashobora kubwira ikintu ntagishobore kandi yitwa ngo yarakize.”

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF narwo rugaragaza ko hari abashoramari  bakunze kugaragaza ikibazo cy’ubumenyi bucye kubarangiza amashuri mu Rwanda, ariko kubufatanye n’izi nzego bari kugishakira umuti.

Theoneste Ntagengerwa ni umuvugizi w’Uugaga rw’Abikorera mu Rwanda.

Ati “Kubyerekeranye n’ibibazo by’abanyeshuri barangiza bakaba badafite ubushobozi bukenewe, ni ikibazo gihora kigaragazwa naba rwiyemezamirimo benshi batanga imirimo, ariko kubufatanye n’izindi nzego kirimo kugenda gishakirwa umuti. Muri gahunda dufite nka PSF hari iyo dufite ya igira kumurimo dufatanyamo na Mifotra.”

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo guhanga imirimo mishya 214.000 buri mwaka uhereye ku ishoramari n’andi masoko.

 Icyakora abarebera ibintu ahirengeye bagasanga hakwiye n’imbaraga mu kurema abakozi bashoboye binyuze mu guhyiraho uburezi bufite ireme.

Daniel Hakizimana