Lt Col Kabera yagizwe Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Lt Col Simon Kabera Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda.

Ingabo z’ u Rwanda zisanzwe zifite umuvugizi witwa Brig Gen Ronald Rwivanga.

Lt Col Kabera w’imyaka 50 amaze igihe kinini mu Ngabo z’u Rwanda. Mu buzima busanzwe, ni umubyeyi wubatse unafite abana. Imfura ye ifite imyaka 12.

Ni umuntu usanzwe azwi mu bijyanye n’iyobokamana n’ubuhanzi, ndetse inshuro nyinshi agaragara mu bikorwa byo kuvuga ubutumwa bwiza bw’Imana.