Izindi Mpunzi 116 ziturutse muri Libya zageze mu Rwanda

Impunzi 116 zimaze igihe muri Libya zishaka ubuhungiro, zageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru Saa yine n’iminota makumyabiri, zahise zijyanwa mu nkambi ya Gashora.

Ikiciro cya Gatatu kijemo abaturuka mu bihugu nka Sudan, Eritrea na Somalia.

Aba 116 biganjemo ab’igitsina gore bahageze mu gihe hari hateganijwe ko hagera abasaga 123.

Aba baje mu Rwanda bahasanze izindi mpunzi n’abagishaka ubuhungiro 189 bageze mu Rwanda mu byiciro bibiri biheruka, bose hamwe bacumbikiwe mu Nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.

Ku wa 10 Nzeri 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, zahageze zishakisha amayira yazambutsa Méditerranée zikagera i Burayi.

Umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda, Elise Villechalane aheruka kuvuga ko “Icyifuzo ni uko uyu mwaka warangira impunzi 500 u Rwanda rwemeye kwakira zihageze.”

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abimukira hafi 5000 baheze muri Libya, 70 ku ijana bakaba ari impunzi n’abavuye mu byabo kubera ibibazo binyuranye. Ababashije kurenga Libya, ni kenshi humvikana inkuru z’uko barigise mu Nyanja ya Mediterranee bagerageza kwambuka bajya i Burayi.