Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 mu gihugu cya Mozambique kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021.
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe,biteganyijwe ko Perezida Kagame ahura n’Ingabo z’u Rwanda na Polisi boherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado mu bikorwa byo kugarura amahoro.
Perezida Kagame kandi aragirana inama na Perezida Nyusi wamwakiriye biza gukurikirwa n’inama ihuza amatsinda y’abahagarariye ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko hitezwe igikorwa cy’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye kandi bakagirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Uru ruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu ruje nyuma y’igihe kigera hafi ku mezi 3 u Rwanda rwohereje ingabo na Polisi bagera ku 1000 kugarura umutekano mu ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Mozambique, by’umwihariko mu duce twari tumaze imyaka 5 twarayogojwe n’ibyihebe.