Banki zo mu Rwanda zigiye kwemererwa gutanga serivisi yihariye ku muntu w’umukire nta bandi bakiriya

Guverinoma y’u Rwanda igiye gushyiraho itegeko rishya rigenga Amabanki, mu rwego rwo kureshya banki zikomeye ku Isi zikaza gukorera mu gihugu kandi  bikanatinyura n’Abaherwe ku Isi, kuzana amafaranga yabo mu Rwanda.

Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023, Abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi, batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga imirimo y’amabanki.

Niharamuka hagiyeho Itegeko rishya rigenga imirimo y’amabanki mu Rwanda, ngo bizatuma amabanki akomeye ku Isi abenguka u Rwanda bitewe n’uko hazaba hariho uburyo buyorohereza mu gihugu.

Depite Théogène Munyangeyo, ni perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko ari nayo yatangiye  gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga imirimo y’amabanki.

Ati “Itegeko rero rigiye gutuma n’amabanki manini yaza mu gihugu azinjira, kuko hari hariho uburyo bw’uko buri banki yajya yiyandikisha hano mu gihugu bikaba nka sosiyete y’indi yabyawe n’iyindi ariko na banki nini ishobora kuvuga iti ngiye gushyira ishami mu Rwanda, kugira ngo iryo shami ribe ryahakorera bikaba rero byakongera imari nyinshi mu gihugu.”

Usibye kureshya Banki zikomeye ku Isi, itegeko rishya rigenga imirimo y’amabanki ryitezweho no gutinyura abaherwe bo ku Isi gushora imari yabo mu Rwanda, ndetse bizanatuma mu mabanki yo mu Rwanda hatezwa imbere uburyo bwo guha serivisi zihariye umuntu ku giti cye ibizwi nka ‘Private Banking.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi MINECOFIN, Tusabe Richard arabisoranura.

Ati “ Abantu bafite amafaranga mu by’ukuri ku giti cyabo bashobora gukora icyo bita ‘private banking’ itegeko twari dufite ntabwo ryemeraga ‘private banking’. ‘Privating banking’ rero igiye kwemerwa mu gihugu cyacu ku buryo ba bantu bafite amafaranga ku giti cyabo itegeko ribemerera kugira ngo bakore batekanye.”

“Urabegera ukabereka ko mu by’ukuri igihugu cyawe gifite amategeko kigenderaho gitekanye, ku buryo ya mafaranga nibayazana mu gihugu nta byago bihari by’uko yahomba. Icya kabiri na banki ishobora kuvuga iti njye ngiye gutanga serivisi yihariye ku muntu nta bandi bakiriya, urumva ko ari abakiriya badasanzwe nabo ugomba kubafata muburyo budasanzwe.”.

Itegeko rishya rigenga amabanki nirijyaho kandi ngo rizanatuma Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, ibasha gukumira ko banki runaka yagwa mugihombo ikaba yahombya n’abayibitsamo.

Guverinamoma y’u Rwanda, isobanura ko kuvugurura itegeko rigenga imikorre y’amabanki bizafasha igihugu kugera ku ntego yo  kuba  igicumbi mpuzamahanga cya serivisi z’imari n’amabanki.

Daniel Hakizimana