Ibintu 10 utigize umenya ku muhanzi Jose Chameleone

Jose Chameleone ni umuhanzi rurangiranwa w’injyana ya afrobeat na reggae,avuka mu gihugu cya Uganda yavutse ku ya 30 Mata 1979, akaba akoresha indimi eshatu mu buhanzi bwe Ulugande,Igiswayire n ’icyongereza. Se ni Gerald Mayanja nyina ni Prossy Mayanja akaba ari umugore wa kabiri wa se. amashuri ye abanza yayize Nakersero primary school,ayisumbuye ayakomereza kawempe moslem aho yize ikiciro cya mbere cy’ayisumbuye aho binavugwa ko yaba yararangirije mu mwaka wa gatanu nkuko urubuga Howwe biz rubigaragaza kurutonde rw’abahanzi ba Uganda na mashuri bize.

Related image

Mayanja yatangiye kuririmba mu 1996 atangira nk’ukina umuziki (DJ) mu kabyiniro ka Missouri night club mu mujyi wa Kampala. Nyuma yaje kugirana amasezerano n’inzu icura umuziki ya banyakenya ya Ogopa DJS, aha niho yanakoreye indirimbo ye yambere yise Bageya yakoranye n’umuhanzi wu mu nyakenya witwa Redsan.

Umuziki wa chameleon ugizwe n’urusobe rw’injyana gakondo y’abagande n’injyana izwi mu bihugu by’afurika yo hagati Rumba,Zouke,na Reggea.umuzingo we wambere akaba yarawise Bageya wagiye hanze mu 2000.

Niba warakunze cyangwa ukinakunda uyu muhanzi reka twongere twibukirnye ibihe byamuranze tubyibutswe n’indirimbo ze zagiye zitirirwa imizingo ye,duhereye kuri Bageya yitiriwe umuzingo wambere wasohotse mu 2000.

2001 Mayanja yakoze indimbo yakunzwe ayita Mama mia ari nayo yaje kwitirira umuzingo we w’uwo mwaka,naho umwaka wakurikiyeho yakoze Njo karibu anayitirira umuzingo we yasohoye mu 2002.

2003 yakoze iyo yise The golden voice; naho2004 akora mambo bado anayitirira umuzingo we w’uwo mwaka,2005 yongeye gukora iyo yise kipepeo yanakuzwe cyane.

2006 Joseph Mayanja yakomeje gushinga imizi mu bikorwa ashyira hanze umuzingo yise shida za dunia usohoka ho indirimbo nka shida za dunia nyine yanawitiriye,2007 yasohoye uwo yise ka tupakase yariho indimbo zakuzwe nka sivyo ndivyo.

Mu mpera za 2008 uyu mugabo yagize impanuka ikomeye ndetse abaganga bamutegeka kujya yifashisha akagare kabamugaye mu kugenda, nyamara 2009 nibwo yatoye agatege ubwo yashyiraga indirimbo yamaganya hanze yise Bayuda anayitirira umuzingo we.

Nyuma ya Bayuda Mayanja yashyize hanze undi muzingo 2010 awita Vumiliya,2012 yasohoye Valu valu,naho 2013 asohora Badilisha na Tubonge yasohoye 2014.

Ikindi kigaragaza Mayanja nk’ishyiga ryinyuma mu muziki wa Uganda ni nko kuba yaratorewe kuyobora inzu icura umuziki ya Leone island ikoreramo abandi bahanzi b’intanyeganyezwa muri afurika y’uburasirazuba nka Moses Radio,Weasel, AK 47 uherutse no kwitabimana,king saha,papa cidy,pallaso,nabandi bavuga rikagenda mu ruganda rw’uimuziki wa afurika y’uburasirazuba.

Image result for Jose Chameleone

Ibi bigakomeza bishimangirwa na gihamya ikomeye yagaragaye 2014 mu imurika ry’umuzingo we Tubonge ubwo yateranyirizaga imbaga yabasaga 40.000 kuri sitade ya Lugogo cricket ovel y’ikampala aka gahigo nako ni we muhanzi w’Afurika y’uburasirazuba wari ukagezeho bwambere.Aha umuvugizi w’inteko ishinga amategeko wa Uganda Rebecca kadago akaba yarahimbawe akisanga yavuze ko Mayanja amushinze ubucyerarugendo bw’ubwami bwa Busoga buzwi cyane mu gihugu cya uganda.

Ushobora kuba utibuka cyangwa utarigeze unamenye utuntu nkutu kuri Jose Chameleon:

1.Ibuka ko muri 2014 uyu musore yafashe amazina ye yongeraho ak’icyubahiro ka doctor (DR) aho ngo yashakaga kugaragaza ko uruhare yagize mu ruganda rw’umuzi rwa Uganda nta mugenzi we numwe wari warugeraho. Ngo akaba yiyumva nka dogiteri w’umuziki wa Uganda.

2. Menya ko kandi Joseph Mayanja Chameleon yarongoye umukobwa uzwi mu muryango mugari wa Uganda uyu ni Daniella Amit.

3.Waba se wari uhari ubwo muhanzi wambere wo muri Afurika y’uburasirazuba yuzuzaga Lugogo cricket oval stadium ku bafana basaga 40.000? uyu yari Dr Joseph Mayanja chameleon.

3.Wamenye se ko uyu muhungu yahuye n’uruva gusenya 2012 ubwo yari mu gihugu cya Tanzania uruhushya rwe rw’inzira rukaza gufatirwa n’uwitwa Eric Shigengo wamushinjaga akayabo ka madorari ya Amerika angana 3.500? aha bikaba byaramusabye kwiyambaza ibyangombwa by’agateganyo ngo abe yasohoka mu mu gihugu gituranyi cya Tanzania.

4. Iki nacyo kimenye,indirimbo ye yambere Bageya yacurazwe bwambere na Radiyo yitwa Metro FM idatunganyije neza (mustering) nyuma yuko abenshi mu bacuzi ba muzika bari bayiteragiranye bavuga ko badashobora kuyitunganya.

5.hari undi wakubwiye se ko 2006 uyu musore yasize abafana be mu gihirahiro ubwo bamutegerezaga kurubyiniro rwa Mumba night club rw’imumbasa,nyamara habura iminota 15 gusa ngo azamuke urubyiniro akaba yaraburiwe irengero,ndetse muri iryo joro akaba yararaye anavuye muri uwo mugi?

Related image

6. Ibuka ko mu mwaka 2000 yakundanyeho n’umuzungukazi Onsea Griet akanamuririmbira indirimba aho yamuririmbye amwita Dorotia, ni mu ndimbo ye yamenyekanye nka Drotia.

7. Wari uzi ko uyu musore ari we wabashije kuvumbura no gukuza impano yabasore 2 bazwi nka Radio na Weasel bo mu itsinda rya Goodlife?

8.Wigeze umenya ko 2014 yakoze agashya ubwo yishyuzaga miliyoni ya mashiringi ya Uganda ku muntu umwe mu gitaramo yakoreye muri hoteri yitwa selena hotel y’Ikampala kandi ntibabure kwinjira?

9.Wari uzi ko uyu mugabo nyuma y’ubuhanzi yifitemo n’impano yo gukora nk’umushyushya rugamba(MC) mu kirori? Ibi yabibayemo igihe kinini mu Burundi mbere yuko yigaragaza nk’umuhanzi.

10. Nizere ko utatungurwa nuko uyu muhungu ari mu bahanzi 10 bakize muri afurika yose aho kurutonde rwashyizwe hanze n’urbuga The Promoter afrika aza ku mwanya wa 10 mu bahanzi bakungahaye muri afurika yose.