Augustine Miles Kelechi uzwi nka Tekno Miles ni umuhanzi ,ni umucuranzi producer ,umuririmbyi akaba n’umubyinnyi.
Tekno Miles akomoka mu gihugu cya Nigeria, yavutse tariki ya 12 ukuboza 1992 avukira mu gace kitwa Bauchi. Se wa Tekno ni umwe mu bahoze mu gisirikare cya Nigeria.Tekno avukana n’abandi bahungu 4 n’umukobwa umwe .
Ku myaka 8 gusa ni bwo Tekno yerekeje mu ishuri ry’umuziki kuva ubwo utangira kuba mu buzima bwe bwa buri munsi .Gusa akazi k’umuziki yagatangiye ,mu mwaka wa 2012 ,Kuva mu bwana bwe ngo aho wabonaga Tekno habaga hari n’igikoresho cya muzika. Indirimbo ya mbere ya Tekno yayikoranye na Davido yitwaga Holiday .
Icyakora hari n’abavuga ko Tekno atigeze agana ishuri ry’umuziki,ahubwo se yamushakiye umwarimu wazaga kumwigisha gucuranga ibyuma by’umuziki bitandukanye kuko yabikundaga.
Tekno aririmba mu njyana za “Afropop, RNB, Hip hop” yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Duro,pana,diana,Wash” n’izindi nyinshi zitandukanye zamugize umustar uzwi na benshi haba ku mugabane w’Afurika n’ahandi hirya no hino ku isi,agatangira no gusinyana n’amasezerano n’amakompanyi akomeye mu muziki ngo ayamamarize .
Mu mwaka wa 2016, uyu muhanzi yagiranye amasezerano company ya Sony Music isanzwe ifasha abahanzi bivugwa ko uyu muhanzi yahawe miliyoni 4 z’amadorali ibintu bitarakorwa n’undi muhanzi muri afurika.
2016 wari umwaka wo gukundwa kwe. Indirimbo ye Pana ni yo yakunzwe cyane kurusha izindi kuri youtube ndetse aniharira abakunzi kuri youtube mu ndirimbo ze zitandukanye muri uyu mwaka kurusha abandi bahanzi ku mugabane w’Afurika.
Mu mwka wa 2016 kandi Tekno miles yegukanye ibihembo birimo MTV AFRICAN MUSIC AWARD 2016” .Mu mwaka wa 2017 Tekno Miles ni we muhanzi uhenze ku mugabane w’afurika.
Mu buzima bw’urukundo Tekno Miles yakomeje kuvugwaho gukundana n’abakobwa benshi kandi ntibimare igihe kirekire nkuko yakomeje abyemera anagira inama abasore batinya ko nabo batinyuka bakabasha kubwira abakobwa ko babakunda.