Nigeria: Abarwayi 6 banduye Monkeypox mu kwezi kumwe

Ikigo cy’Afurika cyo kurwanya no gukumira indwara (CDC), cyatangaje ko abantu 6 banduye virus ya monkeypox muri leta enye mu gihugu cya Nigeria muri Gicurasi.

Abo bantu babonetse muri leta ya Bayelsa (yabonetsemo babiri), leta ya Adamawa (yabonetsemo babiri), leta ya Lagos (yabonetsemo umwe) na leta ya Rivers, na yo yabonetsemo umuntu umwe.

Kuva uyu mwaka wa 2022 watangira, iki gihugu kimaze kwemeza abantu 21 bose hamwe banduye iyi ndwara, ijya kumera nk’ibihara.

Umwe muri bo byatangajwe ko yamwishe,  ni umurwayi wari ufite imyaka 40.

Babonetse muri leta icyenda no mu murwa mukuru Abuja.

Ikigo cy’Afurika cyo kurwanya no gukumira indwara (CDC),cyavuze ko hari umurwayi umwe wari wasuye iki gihugu wakuye monkeypox muri Nigeria, ayijyana mu Bwongereza.

Uwo muntu yatahuwe n’abategetsi b’Ubwongereza tariki ya 6 Gicurasi 2022.

Ibiza by’iyi virusi byagaragaye i Burayi, muri Australia no ku mugabane w’Amerika.

Ibimenyetso by’iyi virusi birimo nko guhinda umuriro no kugira uburyaryate butera kwishimashima,  ariko ubu bwandu akenshi buba bworoheje.