Perezida Paul Kagame yabonanye na Prof Jacques Marescaux washinze unayobora Ikigo gikora ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga (IRCAD) wari kumwe n’intumwa ayoboye, kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023.
Baganiriye ku guhugura abaganga ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga bidasabye ko hasaturwa igice kinini cy’umubiri.