Paul Rusesabagina yageze muri Leta Zunze ubumwe za Amerika nk’uko umuryango ww wabitanage.
Mu butumwa umukobwa we Carine Kanimba yanyujije kuri Twitter, yavuze ko yishimiye ko umuryango we wongeye guhura.
Ati “Papa yageze i San Antonio muri Texas. Ndashimira buri wese wakoze cyane kugira ngo agaruke mu rugo. Umuryango wacu wongeye guhura uyu munsi.”
Rusesabagina w’imyaka 68, yavuye muri Qatar kuwa gatatu mu gitondo n’indege ya Amerika agera i Houston muri Texas kuwa gatatu nimugoroba ku masaha yaho.
Rusesabagina hamwe n’abandi bantu 20 bareganwaga hamwe, bahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu nyuma yo kwandika bazisaba.
Ku wa Gatanu nibwo Paul Rusesabagina yavanywe muri Gereza ya Nyarugenge hubahirizwa umwanzuro w’imbabazi yahawe n’Umukuru w’Igihugu.
Yahise ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar, ahamara impera z’icyumweru zose, ku wa Mbere mu gitondo yerekeza i Doha muri Qatar nk’uko byari byemeranyijweho n’impande zagize uruhare mu ifungurwa rye.
Aha ni ho yagombaga kuva yerekeza muri Amerika nk’uko byakozwe kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023.