Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
M23 yashinjwe ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu - FLASH RADIO&TV

M23 yashinjwe ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu

Amnesty International yasohoye raporo ishinja inyeshyamba za M23 ubwicanyi no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa barenga 60 mu gace ka Kishishe na Bambo mu Ugushyingo 2022.

Iyi raporo ikurikiye izindi za ONU na Human Rights Watch, nazo zishinja M23 ibyaha by’intambara byaba byarakorewe i Kishishe na Bambo, muri Kivu ya ruguru.

Umuvigizi wa M23 yabwiye BBC ko ibirego byo gufata abagore ku ngufu bivugwa na Amnesty ari ibintu badashobora gukora kandi ko ari raporo igamije gusa kwanduza isura ya M23.

Amnesty ivuga ko yaganiriye n’abantu 12 bari aho hantu barokotse ibikorwa byo gufatwa ku ngufu, harimo uvuga uburyo abarwanyi ba M23 babasambanyije ku ngufu babakuranwaho ari batandatu.

Amnesty ivuga ko amakuru yakuyeyo asa n’ayerekana ko ibyo bikorwa bya M23, byasaga no guhana no kwihora ku basivile bashinjaga gushyigikira umutwe wa FDLR muri ako gace.

Mu Ugushyingo 2022, M23 yabwiye BBC ko Kishishe na Bambo hahoze ari indiri ya FDLR kandi barwanye nayo kugira ngo bahafate, nyuma M23 yasohoye itangazo ivuga ko abasivile umunani yatanze amazinayabo, aribo bapfuye muri iyo mirwano kubera amasasu yabagezeho ataribo yari agambiriye.

M23 ishinja ingabo za leta gufatanya n’inyeshyamba za Mai Mai zinyuranye, mu bikorwa byo kwibasira, no kwica abanyecongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, ibyo leta ihakana.