Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi basabwe gusigasira ibyagezweho

Mu gihe hakomeje ibikorwa  byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 Umuryango RPF Inkotanyi umaze ubayeho, mu mpera z’icyumweru dusoje abatuye mu karere ka Nyagatare  bakoze urugendo rugana k’umusozi wa Nyabwishongwezi Fredi Gisa RWIGEMA yatabarukiyeho, ubwo yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu.

Ni urugendo rwakozwe n’abiganjemo urubyiruko n’abakuze, batangiriye k’umupaka wa Kagitumba berekeza k’umusozi ubitse amateka yo kubohora igihuhu, kuko ariho intwari Nyakwigendera Fred GISA RWIGEMA yatabarukiye.

Basoza uru rugendo abajyeze kuri uyu musozi, Litired Cpt Moses RUSAGARA, yibukije abarwitabiye uruhare rwa FGR mu gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu, ibyakozwe n’umuryango RPF Inkotanyi.

Yagize ati “Yazanye n’ingabo zimwe ageze aha nta biti byari bihari haturutse akamodoka,ni ho havuye isasu ryamukubise mu gahanga ahita yicara aravuga ngo umwanzi arankubise ,ni ryo jambo aheruka kuvuga,Fred aha ni ho tumwibukira twese aha ngaha.’’

Abari abasirikare muri icyo gihe n’abafashaga FPR Inkotanyi  mu bikorwa byo kubohora igihugu bazwi nk’Abakada, bashima iterambere igihugu kimaze kugeraho mu nzego zitandukanye, bagaruka kubyo bungukiye muri uru rugendo.

Umwe Yagize ati “Icyo binsigiye ni uguhora twibuka iyo mbitekereje ukuntu twatangiye urugamba turwana ,iyo tubonye aho igihugu kigeze uyu munsi biradushimisha bidusigira imbaraga zuko nanasigira umuryango wanjye kubakundisha igihugu.’’

Mugenzi we ati “Aho igihugu kigeze kubera ibikorwa RPF inkotanyi yatugejejeho ni ibikorwa bidushimisha nk’abanyamuryango ni yo mpamvu twakoze uru rugendo ngo twishimire ibyo twagezeho.’’

MURWANASHYAKA Al Bashir, ni Chairman wungirije  w’umuryango FPR Inkotanyi  mu karere ka Nyagatare, yasabye abaturage gusigasira ibyagezweho

Yagize ati “Icyo dusaba abnanyamurwanya ba RPF inkotanyi ni ugusigasira ibyagezweho kuko ibyo RPF imaze kugeza ku baturage ni byinshi.”

Mu   kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 Umuryango RPF Inkotanyi umaze ubayeho, mu Karere ka Nyagatare hakozwe kandi hakomeje gukorwa ibikorwa bitandukanye, birimo imyidagaduro itandukanye no kuremera abatishoboye, ariko Abanyarwanda binibutswa gufata neza ibimaze kugerwaho.

KWIGIRA Issa