Ubwizigame bw’ikigega RNIT byiyongereho miliyari 10 Frw

Ikigega RNIT Iterambere Fund kivuga ko ugereranyije n’umwaka wa 2021, ubwizigame mu kigega bwiyongereyeho miliyari 10 Frw, ndetse urwunguko rw’abizigamiye ruva kuri 11.22% rugera kuri 11.42%.

Imibare yatangarijwe mu nama rusange y’abashoramari kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, yerekana ko abasabye gusubizwa ubwizigame bwabo mu 2022 ari 2591, bavuye ku 2025 mu 2021 na 1560 mu 2020.

Ni mu gihe abagera ku 31.473 bizigamira banyuze mu bimina naho 12.372 bakizigamira ku giti cyabo.

Mu mezi umunani abizigamira biyongereyeho abasaga ibihumbi bitanu.

Ikinyaakuru igihe cyandika ko umuyobozi Mukuru w’iki kigega, Jonathan S. Gatera, yavuze ko umwaka ushize habonetse umubare munini w’abasabye gusubizwa ubwizigame bwabo, aho amafaranga yasubijwe beneyo agera kuri miliyari 4Frw.

Ati “Hari umushoramari umwe wakuyemo miliyari 2.6 Frw ku mpamvu zumvikana ariko yatubwiye ko azagaruka azanye menshi kurushaho, kuko inyungu nta handi yayikura atari mu kigega.”

Inyungu yabonetse mu 2022 igera kuri miliyari 2.3 Frw ivuye kuri miliyari hafi 1.9 Frw yabonetse mu 2021.

Iyi nyungu ikomeje kuzamuka kuko mu 2016 yari miliyoni 146 Frw, mu 2020 iba miliyari 1.4 Frw.

Gatera yakomeje avuga ko mu rwego rwo kurushaho kunoza imitangire ya serivisi, hari gukorwa ivugururwa ry’ikoranabuhanga ubu rigeze ku musozo.

Umuyobozi w’inama y’abahagarariye abizigamiye mu kigega RNIT Iterambere Fund, Dr Nzabonikuza Joseph, yashimye ko urwunguko rw’ikigega rwiyongereye ugereranyije n’umwaka wa 2021, ariko ngo byari kurushaho iyo umubare w’abasabye gusubizwa ubwizigame bwabo utiyongera, ndetse n’amafaranga basubijwe ngo yiyongere.

Ati “Nk’abahagarariye abizigamiye, biradushimisha iyo uwizigamiye ashoboye kwitabaza ikigega kikamugoboka aho kugira ngo afate imyenda.”

Yasobanuye ko kuba abasubijwe amafaranga bariyongereye n’ayo basubijwe akiyongera, ari igisubizo ndetse n’impamvu isobanutse y’uko ikigega RNIT Iterambere Fund cyari gikenewe.

Ati “Ni ishoramari ridufasha kubona inyungu tudashobora kubona ahandi. Kubona inyungu ya 11.42% nta musoro, nta handi wabibona. Ni ahantu wakwizigamira ukaharaga umwana wawe, ukahatangamo ingwate, hakakugoboka igihe cyose.”

RNIT Iterambere Fund ni ikigega cya leta cyatangiye mu 2016.

Umuntu wese wifuza kwizigamira by’igihe kirekire yakigana ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 2,000 Frw, akaba yabikora igihe cyose ayaboneye, nyuma y’umwaka akaba ashobora kujya kuyabikuza hiyongereyeho inyungu.

Muri 2017 ubwo icyo kigega cyari kimaze umwaka gishinzwe, ayo cyungukiraga uwabikije yari 9.77%, muri 2018 aba 10.72%, muri 2019 inyungu iba 10.71%, hanyuma muri 2020 inyungu irazamuka ingana na 11.02%, mu 2021 yari 11.22% naho mu 2022 igera kuri 11.42%.

Icyakora iyo umuntu wabikije mu kigega Iterambere Fund ataramara imyaka itatu abikijemo, ayo agiye kubikuza yose bamuca 1% ryayo. Ni ikigega umuntu wese yinjiramo akagisohokamo uko ashatse, yaba abikuza yose cyangwa akuraho make.

Ni ikigega kidahomba kandi cyizewe, kuko amafaranga yose abanyamigabane babitsamo ari yo agurwa impapuro mpeshwamwenda za Leta, agashorwa mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye.

Ubwizigame fatizo bwavuye kuri miliyari 14 Frw bugera kuri miliyari 22Frw.

Inyungu ku mari yashowe yazamutseho 25% agera kuri miliyari 2.6Frw, umutungo w’imari mu mpapuro mpeshamwenda wazamutseho 17% uva kuri miliyari 17.7Frw ugera kuri miliyari 21.5Frw.

Kugeza ubu ikigega RNIT Iterambere Fund, kirimo umutungo wa Miliyari zirenga 28.4Frw zivuye kuri miliyari 18Frw mu 2021, umutungo w’ikigega ukaba warazamutseho 26%.