Umutesi wayoboraga Akarere ka Kicukiro yirukanwe

Antoine Mutsinzi yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro asimbuye Umutesi Solange kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023 nk’uko itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ribivuga.

Mutsinzi Antoine yari asanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu. Yanabaye mu nama njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Iri tangazo kandi rigaragaza ko Ann Monique Huss, wari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’aka Karere.

Akarere ka Kicukiro gahinduriwe abayobozi nyuma y’iminsi micye Perezida Kagame, anenze Umutesi Solange wayoboraga aka Karere hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, kudakosora umwanda yabonye wari utwikirije inzu mu karere ka Kicukiro.

Ati “Uribuka ubwo nazaga muri Kicukiro ndi kumwe na Minisitiri w’intebe n’abandi ba Minisitiri tukabona inzu ahantu ku muhanda iraho imaze igihe kinini, bambitse ibintu bisa n’ibyo abantu b’abasazi bambara, nkagusaba ko mwareba nyirayo akayuzuza ndetse byaba ngombwa agakuraho ibyo bintu byari biyitwikiriye by’umwanda, ariko kugeza n’ubu bikaba bitarakorwa”.

Umutesi Solange yabuze ibisobanuro avuga ko barangaye kuko basanze icyemezo cyo kubaka cye cyari cyararangiye, acyongerera igihe ariko ntiyasubukura kubaka.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko basuye uyu mugabo Perezida Kagame abasubijeyo, yemera ko bagize intege nke mu gukurikirana.

Mu 2020 nibwo Umutesi Solange yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, nyuma y’amavugurura mu turere tugize Umujyi wa Kigali yatumye twambuwe ubuzima gatozi, hagamijwe kunoza imiyoborere n’ifatwa ry’ibyemezo rigamije iterambere ry’Umujyi wa Kigali.