Kongera umushahara wa mwarimu ntabwo bihagije -Sendika y’Abarimu

Sendika y’Abarimu yavuze ko ishima intambwe yatewe na leta yo kuzamura umushahara wabo, ariko ko bagikeneye amacumbi n’isoko ngo mwarimu atere imbere.

Mu mwaka wa 2017, guverinoma y’u Rwanda yihaye intego z’iterambere z’imyaka 7 igize Manda y’umukuru w’Igihugu.

Muri izo ntego harimo no kuzamura urwego rw’uburezi bw’ibanze, ni ukuvuga amashuri abanza n’ayisumbuye.

Ubwo Minisitiri W’intebe Dr. Edouard Ngirente, yagezaga ku nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi aho ibikorwa byo guteza imbere uru rwego bigeze, yavuze ko mu rwego rwo kongerera mwarimu ubushobozi guverinoma y’u Rwanda, yongereye umushahara wa mwarimu kandi ko bizakemura ibibazo birimo guta akazi kubera umushahara muto.

Yagize ati“Inama y’Abaminisitiri yateranye mu cyumweru gishize, yabanje kuganira ku mibereho ya mwarimu inareba ubushobozi n’imibereho ye myiza, ibihuza n’ireme ry’uburezi, ni uko inama ya guverinoma ifata umwanzuro wo kongera umushahara wa mwarimu.”

Dr. Frank Habineza, uyobora ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Democratic Green Party of Rwanda, ritavuga rumwe na leta,  avuga ko bishimiye uyu mwanzuro ariko agaragaza ko hari byinshi bikinyunyuza umushahara wa mwarimu, kandi byakabaye nabyo byitabwaho na leta cyane cyane amacumbi n’isoko byabo.

Yagize ati “Kubera ko umushahara babona n’ubundi, tuvuge umwarimu wo mu mujyi wa Kigali agomba gushaka inzu ya make  y’ibihumbi 100 cyangwa ibihumbi 50 n’iyo waba umuhaye ibihumbi 150, agomba gukuramo inzu y’ibihumbi 50 agomba no kugaburira abana, n’ibiciro biri ku isoko ukuntu bihenze n’ubundi uzasanga ayo mafaranga akiri make.”

Yakomeje agira ati“Turifuza ko icumbi rya mwarimu ryaboneka, isoko mwarimu yahahiramo ryaboneka n’ibindi byafasha imibereho ya mwarimu kuzamuka, kuko n’ibyo biri muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7.”

Iri yongezwa ry’umushahara ryakiriwe neza na bamwe mu barium, bakavuga ko yongeye guhabwa agaciro.

Icyakora Madamu Mukangango Stephanie uyobora sendeka y’abarimu mu Rwanda, ashimangira ko aya macumbi n’isoko ry’abarimu bikenewe, bityo ko leta igomba kubyigaho.

Yagize ati“Urabona hari isoko ry’abasirikare n’abapolisi, iryo ni ikitegererezo kandi murabizi ko muri iki gihugu ntaho umusirikare atari, ntaho umupolisi  Atari. Ubwo rero twagendera ku kitegererezo cy’abasirikare, hakajyaho isoko rya mwarimu.”

Komisiyo Ishinzwe Uburezi mu Nteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite, ivuga ko kongera umushahara wa mwarimu bigaragaza ubushake bwa leta bwo kumuteza imbere, kandi ko ibiri gukorwa bishingiye ku bushobozi bw’Igihugu.

Depite Uwamariya Veneranda ni umuyobozi w’iyi Komisiyo.

Yagize ati“Birashimishije cyane rero ari abarimu ndizera ko bari bwishime, ariko kandi banakomeza gushyiramo imbaraga. Biragaragara ko ari intangiriro ikomereza aho byari byatangiriye.”

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, agaragaza ko bigoye gushyiraho isoko rya mwarimu n’ubushobozi igihugu gifite, gusa ngo hari amacumbi agenda yubakwa nubwo bitari muri gahunda ya leta.

Minisitiri w’Intebe agaragaza ko ariyo mpamvu umushahara wongerewe cyane, kugira ngo ibibazo nk’ibyo babashe kubikemura.

Yagize ati“Icumbi rya mwarimu nagira ngo mbabwire ko ntabwo ari gahunda ya leta yanditse. Twifuza ko mwarimu yazagera igihe akagira icumbi ,ariko ntabwo ari gahunda turi gukora uyu munsi.”  

Kugeza ubu guverinoma y’u Rwanda ivuga ko abarimu bigisha mu mashuri abanza bavuye ku barimu 41.573 muri 2017, bagera ku 60.666,  bivuze ko biyongereye ku kigero cya 46%.

Mu mashuri yisumbuye bavuye ku 21,990 muri 2017 bagera ku 28,576 inyongera ingana na 7%.

Guverinoma kandi ivuga ko yashyize miliyari 5 mu mwarimu SACCO, azafasha mwarimu kwiguriza amafaranga yo kwiteza imbere.

Cyubahiro Gasabira Gad