Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Mali irasaba Ingabo z'Abanyamahanga Kuva mu Gihugu - FLASH RADIO&TV

Mali irasaba Ingabo z’Abanyamahanga Kuva mu Gihugu

Leta ya Mali yategetse komanyi y’indege y’abikorera gutahukana abasirikare b’abanyamahanga, barimo ingabo za ONU zicumbitse mu nkambi ya gisirikare iri ku kibuga cy’indege i Bamako.


Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho leta ya Mali ihafatiye abasirikare 49 ba Côte d’Ivoire muri Nyakanga 2022.


Umuyobozi mukuru muri Ministeri yo gutwara Abantu n’Ibintu, yavuze ko abasirikare b’abanyamahanga bose basabwe kuva muri iyo nkambi bitarenze amasaha 72, uhereye tariki 2 Kanama 2022.


Aya makuru akurikiye ifungwa ry’abasirikare 49 ba Côte d’Ivoire,tariki 10 Nyakanga 2022, ku kibuga cy’indege mu murwa mukuru Bamako wa Mali.


Ibi byateye icyuka kibi mu bya dipolomasi hagati ya Mali, Côte d’Ivoire na ONU.


Mali yavuze ko abo basirikare ari abacancuro, ariko Côte d’Ivoire yo ivuga ko bari baroherejwe guha abasirikare ba Minusma, ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.


Nyuma Mali yahise yirukana umuvugizi w’ingabo za ONU muri Mali, Minusma, imushinja amakuru y’ibinyoma kuri abo basirikare.