Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yatangaje ko yakuyeho umusoro nyongeragaciro ku ifu y’ibigori n’umuceri, ihita itangaza ibiciro ntarengwa kuri ibi biribwa ku isoko kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023.
Iyi Minisiteri yagaragaje ko hafashwe iki cyemezo nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku masoko atandukanye hirya no hino mu gihugu, bitewe nuko bamwe mu bacuruzi bazamuye ibiciro by’ibiribwa mu buryo bukabije bagamije kubona inyungu y’umurengera.