Perezida Kagame na Blinken baganiriye ku bibazo by’umutekano bya RDC

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, byagarutse ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Igihe cyanditse ko Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, rivuga ko Blinken yasangije Perezida Kagame iby’urugendo Umunyamabanga wungirije wa Amerika, Victoria Nuland, aherutse kugirira i Kinshasa.

Ku wa Kane tariki 3 Kanama 2023, Perezida Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Nuland. Nyuma yabyo, Nuland yabwiye itangazamakuru ko baganiriye ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo bikomeje koreka abaturage. Icyo gihe yanavuze ko Amerika yahaye RDC inkunga ingana na miliyoni 48$ yo gufasha abaturage bo mu Burasirazuba.

Blinken yabwiye Perezida Kagame ko inzira ya dipolomasi ariyo ikwiriye mu guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, asaba impande zombi gufata ingamba zatuma bigerwaho.

Ibi biganiro bibayeho nyuma y’iminsi RDC isohora amatangazo avuga ko u Rwanda ruri muri gahunda yo kurushozaho intambara, kugeza n’aho byasabye ko Guverinoma y’u Rwanda ibivuguruzwa.

U Rwanda rwavuze ko RDC ikomeje gushaka “urwitwazo rwo gushoza intambara no gushakisha impamvu zo kugaba igitero ku butaka bw’u Rwanda, ari na ko ikomeza guha intwaro, gutera inkunga, no gukorana n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda”.

Raporo ya Loni iheruka kugaragaza ko Leta ya Congo yahaye intwaro imitwe irimo FDLR kugira ngo ifatanye n’ingabo za leta kurwanya umutwe wa M23.