Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan n’abaturage b’iki gihugu ku bw’impanuka y’indege yabereye mu Kiyaga cya Victoria, mu gace ka Bukoba igahitana abantu 19.
Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2022, aho indege ya sosiyete Precision Air, yaturukaga Dar es Salaam igana Bukoba yaguye mu kiyaga Victoria.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yavuze ko yihanganishije abanya-Tanzania na Perezida Samia Suluhu Hassan ku bw’impanuka y’indege yahitanye ubuzima bw’abantu.
Mu bantu 43 bari bayirimo, abantu 24 ni bo barokotse, nk’uko bivugwa na kompanyi Precision Air.
Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022, Abaturage ba Bukoba bari kumwe na Minisitiri w’intebe Kassim Majaliwa, basezeye kandi baha icyubahiro abantu 19 bapfiriye muri mpanuka.
Komiseri mukuru w’intara ya Kagera, Albert Chalamila, yavuze ko imibiri y’abapfuye ishyirwa kuri stade y’umupira w’amaguru ya Bukoba ahabera amasengesho n’ibikorwa byo gusezera abapfuye.
Iyo ndege yahagurutse i Dar es Salaam ku cyumweru ihagarara i Mwanza mbere yo gukomeza igana i Bukoba ariko ikagwa mu kiyaga Victoria ahagana saa 8:30 z’igitondo irimo gusatira ikibuga cy’indege.
Icyateye iyi mpanuka ntabwo kiramenyekana neza.
Precision Air niyo kompanyi nini yigenga ikorera muri Tanzania.