U Rwanda rwavuze ko indenge y’intambara ya RDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko indege y’intambara ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda, ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara rivuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022, Saa Tanu n’iminota 20 z’amanywa (11h20), aribwo indege y’intambara ya RDC yinjiye mu kirere cy’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse igwa ku kibuga cy’indege cya Rubavu.

Ni  igikorwa u Rwanda rwamaganye, aho rugifata nk’ubushotoranyi.

 Iyi ndege ivogereye ikirere cy’u rwanda mu gihe umwuka mubi hagati y’ibihugu by’u rwanda na RDC ukomeje  gufata indi ntera, nubwo hakomeje ibikorwa byo gushaka uko uyu mwuka wahosha binyuze mu biganiro.

RDC imaze iminsi ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bw’igihugu, ibirego u Rwanda ruhakana.

Ku rundi ruhande, u Rwanda narwo rushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR mu mugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.