Leta yakomeje gukoresha ibizami by’akazi, 2,355 babitsinze bagategereje

Komisiyo ishinzwe abakozi ba leta irasaba ko uburyo bwo guha akazi abatsinze ibizami  by’akazi  ntibagire amanota ya mbere ariko babonye inota ry’ifatizo bwasubirwamo.

Intumwa za rubanda zigize Komisyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko baherutse kugaragariza Komisiyo ishinzwe abakozi ba leta ko kuba ibigo bya leta bikoresha ibizamini by’akazi nyamara hari abatsinze bagiteregeje ari amakosa akomeye.

Hari Bamwe mu bakora ibizamini by’akazi muri leta bavuga ko batsinze inshuro nyinshi ariko bategereje akazi amaso ahera mu kirere.

Cyiza Theogene umaze imyaka 2 arangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ari kurondora ibigo bya leta amaze gukoramo ibizami bya kazi kandi akabitsinda, aho yibuka neza yagize amanota 70 afatirwaho uwatsindiye akazi ni hatatu, kandi mu bihe bitandukanye.

Ati “…nkora no muri iyi Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge naho ngira muri 72% ariko sinjye wabaye uwa mbere, mu Rwego rw’Umuvunyi naho nakozemo bateganya ko umuntu aba yatsinze ikizamini”. 

Ntabwo ari Cyiza Theogene gusa urebwa n’iki kibazo, kuko Raporo ya  Komisiyo ishinzwe abakozi ba leta ya 2018/2019 igaragaza ko abatsinze nibura n’amanota 70% ari  3,911, mu gihe abashyizwe mu myanya muri uwo mwaka ari  1,556umubare utanegereye kimwe cya kabiri cy’abafatwa nk’abatsindiye akazi ka leta kuko n’ubwo abatsinze ibizamini by’akazi bya leta bitsindagiye muri ‘systeme’ ituma bategereza akazi  yiswe ‘Data Bank’, ibigo bya leta byo bikomeje gushyira imyanya ku isoko bititaye ku mubare utari muto w’abatsinze  mbere.

“Ndibaza ni gute ikigo cya leta cyifata kikajya gukoresha ingengo y’imari mu gutegura ikizamini, hari abantu bagitsinze bakagiye bagakuramo umukozi bitabagoye”? Cyiza Theogene umaze imyaka 2 ku rutonde rw’abatsindiye akazi ntibabone imyanya.

Ni ibintu bitashimishije na gato bamwe mu bapite bagize Komisiyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko. Depite Uwanyirigira Gloriose ni umwe muri bo.

Imvugo Data Bank  ikoreshwa muri iyi nkuru twagenekereje tuyita abashyizwe ku rutonde rw’abatsinze batabonewe imyanya bategereje.

Ati “Aba bantu bari muri ‘Data Bank’ kandi baba batsinze ku manota meza, nifuzaga kumva uburyo muteganya bwo kunoza iki kintu, kuko igihe ‘Data bank’ itaranozwa uzayikoresha ni ushatse”.

Icyakora Komisiyo ishinzwe abakozi ba leta ivuga ko mu mwaka wa 2018/2019 mu bantu  2,355bashyizwe ku rutonde rw’abatsinze batabonewe imyanya, muri uyu mwaka abakozi 204bonyine bashyizwe mu myanya bavuye muri ‘Data Bank’.

Ni umubare ufatwa nk’udahagije ugereranije n’uburyo ingengo y’imari ishorwa mu gucunga urutonde rw’abatsinze batabonewe imyanya, icyakora komisiyo ishinzwe abakozi ba leta nayo yemera ko guha akazi  abashyizwe ku rutonde rw’abatsinze batabonewe imyanya bategereje bidakorwa uko bikwiye.

Madamu Angelina Muganza umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyo Komisiyo aratanga umuti w’uko byakorwa neza.

Ati “Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo yandikiye inzego zose azibutsa ko mu buryo bwo gushyira imyanya ku isoko mujye mubanza murebe kuri ‘Data bank’, ariko iyo ni inama utabikoze birakunda ndetse iriya sisiteme(System)ikwiye kwemera ko niba nshaka umucungamari, uwo mwanya nkawutangaza bikwiye kwanga kuko hari umucungamutungo uri muri ‘Data Bank’”.

Raporo ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba leta igaragaza ko mu mwaka wa 2018-/2019 wonyine abagera ku 189,733 basabye leta akazi  nyamara bahatanira imyanya 1,556;  twakoze impuzandengo dusanga abantu hafi 122 barahataniye umwanya umwe gusa w’akazi ka leta.

Tito DUSABIREMA