NAEB n’abahinzi b’icyayi muri Ngororero ntibavuga rumwe ku kiguzi cy’ifumbire

Hari abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Ngororero bavuga ko igiciro cy’ifumbire bakoresha muri ubwo buhinzi cyiri hejuru ugereranije n’inyungu bakura mu musaruro.

Abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Ngororero bahuriza ku kutanyurwa n’ikiguzi cy’ifumbire bakoresha mu guhinga icyo gihingwa, basobanura ko inyungu bakura mu masururo hari igihe ishirira mu ifumbire, ibi bikaba n’igihe umusaruro wabaye muke.

Nshimiyimana Alex umwe muri bo aragira ati “ Ifumbire idutwara amafaranga menshi noneho umuhinzi yaba asaruye amafaranga menshi ugasanga ari gutwarwa n’ifumbire, ugasanga ari guhembwa intica ntikize.”

Mugenzi we ati “Ifumbire ibangamira umuturage, iyo ushyizemo n’ababagazi wakora imibare ugasanga amafaranga abaye make.” 

Amafaranga 430 y’u Rwanda niyo aba bahinzi b’icyayi baguriraho ifumbire, ku bwabo ari hagati ya 300 na 350 y’u Rwanda niyo bifuza, kuguriraho ifumbire.

Ni amafaranga bavuga ko yatuma bunguka uko bikwiye.

Nshimiyimana Alex  ati “Ifumbire njyewe numva baduhera nka Magana atatu na mirongo itatu, umuhinzi ntabwo yabangamirwa.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi NAEB  gihakana kivuye inyuma ihenda ry’ifumbire.

Ingingo ya mbere iki kigo giheraho ni uko ngo iyo fumbire ikoreshwa mu cyayi iri munsi y’andi mafumbire akoreshwa mu bundi buhinzi.

Nkurunziza Issa ni umuyobozi ufite mu nshingano icyayi muri NAEB.

Yagize atiIyo ugereranije n’ibindi bihingwa bikenera ifumbire usanga igiciro kiri hagati y’amafaranga magana atanu na maganatandatu.”

Uretse ibi kandi NAEB yumvikana nk’ihamya ko umuhinzi w’icyayi yunguka amafaranga ahagije ku buryo igiciro cy’ifumbire kitakamubereye umutwaro, Bwana Nkurunziza Issa arifashisha urugero mu gusobanura ibyo.

Ati “Usanga mugihe cy’umwaka umuturage wahinze icyayi, wasaruye neza wakitayeho ashobora kubona Miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri cyangwa miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu yitwa ko ari ay’inyungu.”

NAEB kandi ivuga ko kuri hegitari imwe abahinzi b’icyayi bo muri Ngororero bakoresha ibiro 600 by’ifumbire  iterwa mu bihembwe bibiri, kandi umusaruro kuri iyo hegitari ukabarirwa muri toni zirenga gato 8.

Ikigo NAEB cyumvikana nk’igikora ibishoboka byose mu korohereza abahinzi kubona ifumbire y’icyayi kuri ubu itumizwa hanze gusa, ariko birashoboka ko igiciro cyayo kizakomeza kuzamuka ku muhinzi mu gihe igiciro cyayo kigenwa n’uko idorali rihagaze ku isoko ugereranije n’amafaranga y’u Rwanda.

 Leta ivuga ko izakomeza gukora ibishoboka byose ikagura ifumbire ku biciro biri hasi kandi abahinzi bakayigura nta nyungu basabwe.

Tito DUSABIREMA