Abaguzi barasaba Leta ko yakurikirana abazamura ibiciro by’impapuro z’isuku zikoreshwa n’ abagore n’abakobwa zizwi nka ‘Cotex’ kuko bahendwa n’ibi bikoresho, ababizamura bagahanwa.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA)giherutse kuburira abacuruzi, kibasaba guhagarika kwishyuza imisoro ku bikoresho by’isuku by’abagore n’abakobwa bizwi nka “Cotex” n’ibindi, bituma igiciro cyabyo gitumbagira.
Abagore n’Abakobwa bakomeje kwinubira igiciro gihanitse cy’ibi bikoresho muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19.
Kuva muri 2019 leta y’u Rwanda yatangaje ko umusoro kuri ibi bikoresho uvuyeho, ariko ku isoko nta cyahindutse.
Mu itangazo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) giheruste gushyira ahagaragara, yongeye kwihaniza abacuruzi bari kuba intandaro y’itumbagira ry’ibiciro binyuze mu kwishyuza imisoro kandi ibi bikoresho byarasonewe mu rwego rwo kwirinda ko byahenda.
Bamwe mu baguzi baganiriye n’itangazamakuru rya Flash baravuga ko ibikoresho byifashishwa n’abagore n’abakobwa bari mu mihango bigihenze.
Aba bavuga ko nka Cotex ahenshi utayibona ku mafaranga ari munsi ya 800.
Uwingabire Yvonne yagize ati “Kuba leta yarakuyeho imisoro abacuruzi bakaduhenda ni akarengane rwose. Ubu ujya ku isoko ugasanga Cotex iragura amafaranga 800Rwf wasubirayo usagasanga ni 1000Rwf. Bagakwiye gushyiraho ibiciro bihoraho ababizamura bagafatirwa ibihano.’’
Mukaneza Esperance nawe yagize ati “Ibiciro nibadufashe babigabanye kuko imisoro ya cotex yakuweho. Ahenshi abacuruzi bagurisha uko bishakiye, ibiciro bigakomeza bigahindagurika.’’
Abacururiza mu mujyi wa Kigali babwiye itangazamakuru rya Flash ko umusoro w’ibi bikoresho utakuweho kuko barangura ku biciro biri hejuru nabo bakabizamura, aho usanga barangura cotex ku mafaranga 800 bakayigurisha igihumbi.
“Nkatwe abacuruzi, iyo tugiye kurangura usanga baduhera ku biciro bishakiye natwe twagurisha tukabizamura kuko tuba twabiranguye biduhenze. Njye mbona igikwiye gukorwa ari uko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro n’abafite inganda na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, bajya inama bakajya bashyiraho ibiciro bidahinduka. Ibyo natwe byazadufasha mu kudahenda abakiriya.’’ Manishimwe Winnie ni umucuruzi mu mujyi wa Kigali
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa mu ruganda SUPA rukora ibikoresho by’isuku, Jean Bisumbukuboko, avuga ko ibikoresho by’isuku bya cotex byamanutse bitewe n’uko RRA yakuyeho umusoro wabyo, aho ibiciro byo ku ruganda byavuye ku bihumbi 35 bikagera ku bihumbi 30.
Bisumbukuboko ati “Natwe icyo kibazo twarakirebye, tugerageza kugishungura ariko dusanga ntibyumvikana. Abo ni barusahurira mu nduru nziko ibiciro byacu bitigeze bihenda na n’ubu ntituzi impamvu bakomeje kubihenda, ariko kugira ngo icyo kibazo gikemuke twakoranye inama na Minicom hamwe na MIGEPROF twumvikana ko abantu bareka guhenda abaturage. Kuko leta yigomwe umusoro, natwe aho twari tugeze ibiciro turabimanura tubikura ku bihumbi 35 twari tugezeho tubishyira ku bihumbi 30.”
Bisumbukuboko yagaragaje ko abazafatwa bacuruza cotex ku biciro bihabanye n’ibyashyizweho bazajya bakurwa ku rutonde rw’abakiriya b’uruganda rwa SUPA.
Yagize ati “Abo bazajya bafata babirenzeho bajye babahana, abo bazajya bafata ari abantu bacu bajye babazana tubakure mu mubare w’abakiriya bacu, kuko baba bakora ibihabanye nibyo twifuza.”
Ibi bikoresho by’isuku bikoreshwa n’abagore n’abakobwa bigurwa ku mapaki, agapaki kamwe karimo udukoresho 10 kagura amafaranga hagati y’amafaranga 800 n’1,000.
Icyakora ku ruganda bavuga ko Cotex ya macye ari amafaranga y’u Rwanda 300, nyamara ku isoko iya macye ntijya munsi y’amafaranga 500.
AGAHOZO Amiella