Kampala: Umuvunyi yerekanye uko ikoranabuhanga ryifashishijwe mu kurwanya ruswa

Mu nama ya cyenda ihuza abahagarariye inzego zo kurwanya ruswa mu bihugu bihurira mu Muryango w’Ibikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yatanzemo ikiganiro cyagaragaje aho u Rwanda rugeze mu gukumira no kurwanya Ruswa mu nzego zose.

Iyo nama iri kubera i Kampala muri Uganda. Ni inama yatangiye tariki 6 Gicurasi ikazarangira kuwa 10 muri uku kwezi kwa Gatanu.

Kuri uyu wa kabiri, Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda yagize ati: “U Rwanda rufite uburyo bw’ikoranabuhanga… Ntabwo ari twe gihugu twenyine dukoresha ubu buryo, twabikuye mu bindi bihugu. Ubu buryo bwaraguwe, bukoreshwa mu nzego nyinshi nka banki, gutanga imisoro no kwandika ibigo.”

Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda yagize ati: “U Rwanda rufite uburyo bw’ikoranabuhanga… Ntabwo ari twe gihugu twenyine dukoresha ubu buryo, twabikuye mu bindi bihugu. Ubu buryo bwaraguwe, bukoreshwa mu nzego nyinshi nka Banki, gutanga imisoro no kwandika ibigo.”

Umuvunyi Mukuru yanavuze ko kuva ubu buryo bwatangira gukoreshwa mu Rwanda, bwagabanyije ibyuho bya ruswa.

Yagize ati: “Mu myaka ibiri ishize dutangije uburyo bwo gutanga amasoko ya Leta no kwishyura hifashishijwe ubu buryo bw’ikoranabuhanga, ibigo 164 byo mu Rwanda ubu birimo kubukoresha hagamijwe kurwanya ruswa mu gihugu.”

Abayoboye inzego zo kurwanya ruswa mu bihugu bihurira mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, banagaragaje ko nta gihugu na kimwe kidahangayikishijwe na ruswa, kuko imunga ubukungu bw’igihugu maze biyemeza ko inzego zikwiye gufatanyiriza hamwe n’abikorera, kimwe n’imiryango itegamiye kuri leta na sosiyeti sivili mu kurandura burundu ruswa.

Insanganyamatsiko y’iyi nama iragira iti: ‘Ni igihe cyo gushyira mu bikorwa ngo turwanye ruswa hagamijwe iterambere rirambye/“Time to Act: Prevent Corruption for Sustainable Development”.

Muri iyi nama, buri gihugu cyari cyasabwe kugaragaza umwihariko wa cyo n’agashya mu kurwanya ruswa.

Kugeza ubu, Urwego rw’Umuvunyi rufite ububasha bwo gukurikirana no gukumira ibibazo by’akarengane no kurwanya ruswa ndetse rufite inshingano yo guteza imbere ubunyangamugayo.

Leave a Reply