Igikomangoma Harry na Meghan berekanye umwana wabo bwa mbere

Abantu kuri uyu munsi, babonye amafoto ya mbere y’umwana w’igikomangoma cy’Ubwami bw’Ubwongereza Harry na Meghan.

‘The Duke’ na ‘Duchess of Sussex’ nk’uko bita uyu muryango w’ibwami, bagaragaye imbere y’itangazamakuru ryatoranijwe kuri uyu wa gatatu, bacigatiye uruhinja rwa bo, rwavutse mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere, avukanye ibiro bitatu n’amagarama 200.

Ubwo yari ateruye umuhungu we, Harry yavuze ko kuba umubyeyi binejeje cyane.

Yagize ati “ Tunejejwe cyane no kuba turi kumwe n’ibyishimo byacu. Twiteguye kumarana igihe kinini n’umwana wacu uko azagenda akura.”

Ifoto ya mbere y’umwana w’ibwami umuhungu

Meghan yavuze ko umuhungu wabo abaha akanyamuneza.

Ati “ Bimeze nka ‘magic’, birashimishije cyane. Bishimishije kuko mbana n’abantu babiri beza cyane mu isi. Ku bw’ibyo rero ndishimye cyane.”

Umwe mu bantu ba hafi b’uyu muryango, yabwiye itangazamakuru ko byitezwe ko Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth wa Kabiri ari buze kuba ari kumwe n’umwuzukuruza we n’ababyeyi kuri uyu wa kabiri.

Leave a Reply