Rihanna yibasiwe bikomeye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga-VIDEO

Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty wamamaye mu muziki nka Rihanna yibasiwe bikomeye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kwifashisha indirimbo yitwa ‘Doom’ ya Coucou Chloe irimo amagambo y’intumwa y’Imana Mohammed, akayikoresha amurika imyenda ye, ibintu byafashwe nko gutesha agaciro iri dini.

Amazon.com : Robyn Rihanna Fenty 8 x 10 * 8x10 GLOSSY Photo Picture IMAGE  #2 : Everything Else

Uyu muhanzikazi yifashishije iyi ndirimbo mu gitaramo cyo kumurika imideli ye cya Savage X Fenty fashion show. Iki gitaramo cyabaye ku wa 2 Ukwakira 2020, kinyuzwa kuri Amazon Prime.

Uyu muhanzikazi nyuma yo kotswa igitutu n’abiganjemo abayoboke b’idini ya Islam, yasabye imbabazi avuga ko ari ibintu byakozwe batabigambiriye ndetse batari bagamije gushotorana bifashisha iyi ndirimbo.

Yakomeje avuga atajya atekereza kuba yakora ikintu cyo gutesha agaciro imyemerere runaka cyangwa Imana. Yemera ko gukoresha iyi ndirimbo habayeho kurangara ntibite ku butumwa busanzwe burimo.

1000+ images about Robyn Rihanna Fenty trending on We Heart It

Arangije ati “Mu bihe biri imbere nta kintu nk’iki kizongera kubaho ukundi. Murakoze ku bwo gutanga imbabazi no kubyumva.”

Hodhen Liaden ubarizwa mu idini ya Islam akaba n’umwe mu bafana ba Rihanna wanakoranaga bya hafi nawe mu kwamamaza, yavuze ko gukoresha iyi ndirimbo ari ukwibeshya no kwitiranya ibintu cyane. Ati “Islam ntaho ihurira n’iby’ubwiza. Idini ntabwo ntaho riba rihuriye n’iby’ubwiza.”

Hodhen wari waraguze mbere bimwe mu bicuruzwa bya Rihanna yavuze ko ashobora guhindura intekerezo ntabikoreshe, ndetse n’ibyo bamwoherereje ngo abamenyekanishe ku mbuga nkoranyambaga ntabikoreshe.

Robyn Rihanna Fenty | Rihanna photoshoot, Rihanna fenty, Rihanna photos

Mu 2013 nabwo uyu muhanzikazi yagarutsweho n’abo muri Islam, icyo gihe Rihanna yasabwe kuva imbere y’umusigiti wa Abu Dhabi kubera kuhafatira amafoto bo bavugaga ko atari ngombwa.

Vieo ikubiyemo ikiganiro kirambuye