Amafaranga afashishwa abakene, aherekezwe no kuyabyaza umusaruro – Impuguke mu bukungu

Impuguke mu bukungu zisanga ubufasha bw’amafaranga Leta ifashisha abakene bukwiye guherekezwa no kubigisha kuyabyaza umusaruro kugira ngo bivane mu bukene.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigega cy’Abanyamerika cyita ku iterambere mpuzamahanga, USAID bugaragaza ko  uburyo bwo gufasha abakene bahabwa amafaranga bagahitamo icyo bayakoresha, butanga umusaruro mwiza wo kubakura mu bukene, kurusha uburyo bwo kubahitiramo ibyo bahabwa.

Hari abaturage babwiye itangazamakuru ryacu gufashishwa abakene amafaranga aribyo byatuma bivana mu bukene kurusha kubafashiha ubundu buryo.

Umwe yagize ati “ Amafaranga nyine afite agaciro, kuko nshobora guhabwa amafaranga nta nzu mfite nkayigura nkabona aho mba.”

Undi yagize ati “Amafaranga ni njye mba mfite umushinga ngomba kuyashyiramo, ushobora kumpa ibikoresho ngo nkore icyo ushaka ariko njy ntagishaka.”

Nubwo abaturage bagaragaza ko gufasha abakene bahabwa amafaranga aribyo bituma bava mu bukene kurusha kubafasha mu bundi buryo, Impuguke mu bukungu Dr. Canisius BIHIRA igaragaza ko guha abakene ubufasha bw’amafaranga ntubaherekeze ngo ubereke uko bayabyabza umusaruro birangira bagumye mu bukene.  

Ati “ Icyo njye mbona gikomeye cyane ni ukubanza ukareba n’imibereho y’umuntu kugira ngo ubone kumufashisha na ya mafaranga. Niba ufashije umuntu wakeneshejwe no kuba mu kabari n’ubundi amafaranga uzamuha azayajyana mu kabari byanze bikunze. Ubundi umuntu ugiye gufashisha ya mafaranga wamubaza umushinga ashaka kuyakoresha ndetse ukanamuherekeza muri wa mushinga.”

U Rwanda rugaragazwa  nka kimwe mu bihugu bifite gahunda zihamye zo guteza imbere abaturage ku mugabane wa Afurika. Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu isaba abaturage bahabwa ubufasha bw’amafaranga kuyabyaza umusaruro ntibayasesagure.

Sheikh BAHAME HASSAN ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.

 Yagize ati “Abanyarwanda bakwiye kumva ko gufata ibyakabatunze bakabijyana kunywa inzoga bitari mu muco Nyarwanda. Niba baguhaye amafaranga mu buryo bwose bushoboka ugomba kuyabyazamo umusaruro. Ariko iyo afashe amafaranga akajyana kunywa inzoga aba yiyica bishobora no kumukurira kumubona mu muhanda ajya gusabiriza.”

Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho rusange y’ingo mu Rwanda, aho biragaragara ko kuvana abaturage mu bukene bigenda biguruntege.

Kimwe mu bisubizo ngo  uguhindura uburyo abakene bafashwaga hakabaho kubahurizaho inkunga kugira ngo bazamuke bave mu bukene nk’uko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ibigaragaza.

Daniel HAKIZIMANA