Abasenateri barasaba ko hajyaho itsinda ricukumbura igitera kwihanira

Abasenateri bagize Komisiyo ya politiki n’imiyoborere basabye ko habaho guhuza abahanga mu myitwarire ya muntu bagacukumbura igitera icyo bise indwara iri muri Sosiyete Nyarwanda ituma umubare w’abihanira ukomeje kuzamuka.

Kuva muri Mutarama 2019 kugeza muri Gicurasi 2020 Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwakiriye ibirego 197 byo kwihanira, ni umubare ushobora kuba urenze uyu kuko bishoboka ko hari ibitarageze mu butabera.

Kuba ibyaha byo kwihanira byaba ibikozwe hagati y’abaturage ubwabo cyangwa ibikozwe n’abayobozi bikomeje kwiyongera byatumye Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda ihamagaza Minisiteri y’Ubutabera n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu ngo zisobanure imiterere y’iki kibazo.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston BUSINGYE yagaragirije Abasenateri bagize iyo komisiyo ko zimwe mu mpamvu zitera kwihanira ari ukutamenya amategeko ahana, kuyica nkana no kuyaca amazi, gukoresha nabi ububasha ku bayobozi, ruswa n’ibindi.

Ati “Umuntu niba yanze kwambara agapfukamunwa, kuguma mu rugo, yanze gukora umuganda, Dasso uriya mwarebaga ba Nyakubahwa umurongo agarukiraho urazwi, Umuyobozi w’akagari umurongo agarukiraho arawuzi. Bariya ni abantu bazi ngo barakurikiranywa nibabikora.”

Igiteye impungenge kurushaho ni uko ibyaha byo kwihanira bigaragara kenshi mu bafite amasano y’umuryango, mu isesengura rya vuba ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasanze kuva mu Mutarama kugeza muri Kanama uyu mwaka mu turere 7 twasuzumwe hejuru ya 80% y’ibyaha byo kwihanira byarakozwe n’abafitanye amasano.

Prof. Anastase SHYAKA ni Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yagize ati “ Iyo usanze mu bibazo abantu bihaniye 125 harimo 89 bafitanye amasano bihita biguha  indi shusho. Wasanga muri abo harimo 15 bapfuye cyangwa byaviriyemo ubumuga bukabije, ugasanga bibiri bya gatatu ni muri babandi bafitanye amasano.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwo rwagaraje ko abenshi mu bihanira iyo babajijwe impamvu babikoze batanga impamvu zidasobanutse,czirimo kuba babikoreshejwe n’ubusinzi, amashitani, byagera ku bayobozi bo bakitwaza ko baramutse badakoresheje ingufu abaturage batakumva.

Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere basanze ikibazo cy’ibyaha byo kwihanira gikomeje gufata indi ntera kandi kinagaragaza ko Sosiyete Nyarwanda irwaye mu buryo bukomeye, byatumye aba Basenateri basaba ko abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bahurizwa hamwe bagacukumbura nyirabayazana w’iki kibazo.

Senateri Chrysologue KARANGWA yagize ati “Umugore yabaza umugabo ati kuki utashye utinze? Umugabo ati wa mushenzi we urambaza aho nagiye wowe ubifitiye uburenganzira? Agafata umuhoro akamutema umutwe akawuca akawushyira hariya. Bivuze rero ko hakenewe guhuza abafite ubumenyi bujyanye n’umuntu muri rusange bakiga Sosiyete yacu bakamenya ikibitera akaba aricyo turwanya.”

Mugenzi we Senateri  Pélagie UWERA nawe yagize ati “ Twaba dufite nk’ikogo gishinzwe gukurikirana imyitwarire abantu baba bagiye bagaragaza muri Sosiyete  mu gushaka inkomoko y’iyo myitwarire.”

Imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB yo guhera muri Mutarama 2019 kugeza muri Gicurasi 2020 yerekana ko ibikorwa byo kwihanira byateje ingaruka zirimo, Abantu 57 bitabye Imana, 16 bakorewe ibikorwa by’iyicarubozo naho abakubiswe bagakomeretswa bagera ku 126.

Tito DUSABIREMA