Perezida Paul Kagame yishimiye kuba Kenya yabonye Perezida mushya William Ruto warahiye kuri uyu wa Kabiri, n’uburyo ihererekanya ry’ubutegetsi hagati ye na Uhuru Kenyatta asimbuye ryagenze neza.
William Ruto yarahiriye kuyobora Kenya muri manda y’imyaka itanu, imbere y’ibihumbi by’abaturage ba Kenya n’abayobozi batandukanye bari bateraniye muri Moi International Stadium Kasarani mu murwa mukuru Nairobi.
Uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 20, barimo na Perezida Kagame wageze muri Kenya ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.
Nyuma y’umuhango wo kurahira no guhererekanya ubutegetsi, Perezida Kagame yanditse kuri Twitter agaragaza ko ari ibyo kwishimira kuba Kenya ibonye Perezida mushya mu mahoro.
Yagize ati “Byari ibyishimo kwifatanya n’abanya-Kenya n’abandi bayobozi mu muhango wo kurahira no guhererekanya ububasha hagati y’umuvandimwe William Ruto n’uwo asimbuye Perezida Uhuru Kenyatta. Ni byiza cyane kuri aba bayobozi bombi n’abanya-Kenya ku ihererekanya ry’ubutegetsi rikozwe mu mahoro.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko yizeye gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda na Kenya mu bihe biri imbere.
Ubutumwa perezida Paul Kagame yacishije kuri twitter ashimira abanya Kenya
William Ruto abaye Perezida wa Gatanu wa Kenya kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge. Ni intsinzi yagezeho nyuma y’amatora yabaye kuwa 9 Kanama, ahanganye cyane na Raila Odinga.
Komisiyo y’amatora yatangaje ko Ruto ari we watsinze, ariko Odinga arabyanga ajyana ikirego mu Rukiko rw’ikirenga, birangira rushimangiye ko Ruto ari we watsinze.
Benshi bari bazi ko aya matora ashobora gukurikirwa n’imvururu nk’uko byagenze mu 2007, ubwo Raila Odinga yangaga kwemera ko yatsinzwe na Mwai Kibaki wari ku butegetsi, bikarangira havutse imvururu zaguyemo abasaga igihumbi.