Ntituzongere kuyoba na rimwe – Paul Kagame

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza gushyigikira no gutoza abakira bato  indangagaciro z’ ingabo zari iza  RPA zabohoye igihugu . Abasaba kutongera kuyoba na rimwe.

Yabigarutseho  kuri Stade Amahoro mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’ imyaka 25 u Rwanda rwibohoye .

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango ,umukuru w’Igihugu yabanje kwibutsa Abanyarwanda ko bagomba kuzirikana igisobanuro nyacyo cyo kwibohora .

 Ati:’’ Kwibohora ni uburenganzira , ni ubumwe , ni amajyambere , ni umutekano abantu  bakagira iterambere mubyo bifuza ibyo ari byo byose . ‘’

Perezida Kagame  wibanze ku mateka n’ intumbero by’ urugamba rwo kubohora Igihugu, yagaragaje ko mu gihe cy’ amezi atatu mu mwaka w’1994  kubaho kw’ igihugu cy’ u Rwanda kwari mu marembera.

Aho igice cy’ abaturage bahigwaga ndetse abarenga miliyoni imwe bakicwa. Kuya 4 z’ ukwezi kwa 7 ingabo zari iza RPA zigahagarika Jenoside. Yagaragaje ko urugamba izi ngabo zarwanye rutandukanye n’ intambara ya gisirikare.

 Yagize ati: “Uko igihe gihita ni ngombwa kwibutsa ko urugamba rwo guhagarika Jenoside rutari intambara ya gisirikare nk’ izo dusanzwe tuzi, rwari urugamba rwo kurokora abahigwaga.’’

Yatanze urugero rw’ ingabo zari ku ngoro y’ inteko inshingamategeko zotswaga igitutu cy’amasasu   kandi izindi ngabo zidafite uko zibatabara, ariko izo ngabo zikaza kugera kuri stade Amahoro zikarokora ibihumbi by’ abari bahahungiye.

Umukuru w’ igihugu avuga ko hari n’ abandi batanze imbaraga zabo mu rugamba rwo kubohora igihugu bakahasiga ubuzima.

Ati: “Aha turi kumwe n’ abagabo n’ abagore barokoye abahigwaga bakabarinda.Mwitangiye igihugu cyacu kandi muracyakirwanira.Hari benshi barwanye uru rugamba bari kumwe natwe mu bitekerezo gusa kuko batanze ubuzima bwabo bakabubura. Ese ubwo butwari n’ ubumuntu bwavuye hehe? Igisubizo kiroroshye ni icyizere twari dufite mu bumwe n’ agaciro by’ Abanyarwanda.”

Perezida Kagame  ashimangira ko icyerekezo cy’ Ingabo zari iza RPA cy’ ubumwe n’ ubutabera aricyo  cyatumye benshi batera u Rwanda ingabo mu bitugu kuko kijyanye n’ umutima w’ ubumuntu .

Akomeza avuga ko mu myaka 25  ishize icyirekezo  kwari ugushyira mu bikorwa imigambi yo kwibohora baharaniye no  gukomeza kurwanya politiki y’ amacakubiri.

Ati: “Ibi byatumye ibyo benshi bibirwaga ko bidashoboka , bishoboka. Urugero ni nko kwongera kubaka icyizere, amahoro no gukorera hamwe . ariko na none ntabwo dukwiye kwirara ngo twumve ko twageze iyo tujya ,ni nayo mpamvu ari inshingano ya buri Munyarwanda wese gukomeza ibyo tumaze kugeraho no kubyubakiraho.’’

 Akomeza avuga ko u Rwanda ruzi neza ko urugamba rwo kwibohora rufite aho ruhuriye n’ urugamba rugari rwo kubohora Afurika aho bose basangiye intego yo guhindura imibereho  y’ abawutuye aho guhora bateze amaso ibituruka ahandi.

Ati “Birikwaye ko tubisubiramo , kuba Umunyarwanda bivuze kuba umunyafurika ukomoka ahantu runaka.’’

Umukuru w’ igihugu ashimangira ko igisobanuro nyacyo cyo kwibohora kigomba kureberwa mu guhindura ibitameze neza. Yemeza ko ibyo abanyarwanda bagezeho bigaragarira buri wese  ariko agasaba ko ntawe ukwiye kwirara.

“Banyarwanda , Amateka twayasize inyuma yacu tureba ahazaza twese hamwe .Dukomeze rero dushyigikire izi ndangagaciro buri wese agire uruhare ku giti cye, ndetse tubitoze n’ abadukomokaho. Ntituzongere kuyoba na rimwe.’’ Paul Kagame .

Mu bashyitsi bakuru bitabiriye uyu muhango barimo Abakuru b’ibihugu batandatu barimo Faustin Archange Touadera wa Centrafrique, Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe, Hage Geingob wa Namibia, Faure Essozimna Gnassingbe wa Togo, Julius Maada Bio wa Sierra Leone, Mokgweetsi Eric Masisi wa Botswana  ndetse Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo n’abandi.

Mu bitabiriye uyu muhango kandi barimo Louise Mushikiwabo umunyarwandakazi akaba n’ Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

DCIM100MEDIADJI_0037.JPG

NIYIBIZI Didace

Leave a Reply