U Rwanda na OIF mu mugambi wo kuzamura ihame ry’uburinganire na Demokarasi

Bamwe mu Badepite baturutse mu  bihugu bivuga ururimi rw’igifaransa baravuga ko biteguye gusangiza ubunararibonye bagenzi babo bo mu Rwanda bushingiye ku kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse na Demokarasi.

Ni itsinda ry’Abadepite bagera kuri bane baturutse mu bihugu bivuga ururimi rw’igifaransa bari mu mahugurwa n’inteko inshingamatego y’u Rwanda aho bari kwigira hamwe uko bazamura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo no kuzamura urwego rwa demokarasi.

Hon. Madame Gaudreault avuga ko hari ibyo agiye gusangiza inteko inshingamategeko y’ U Rwanda.

Aragira ati “Tugiye kuganira mu gihe kingana n’iminsi ibiri twungurane ibitekerezo, mbonereho n’umwanya wo kubasangiza ubunaribonye bwa Quebec(soma kebeke) dufite inteko ishingamategeko zitandukanye ariko ubuzima, inshingano ni imwe.”

Peresidante w’inteko ishingamategeko y’u Rwanda Hon. Madame Mukabalisa Donatille avuga ko bagiye kwicara n’aba Badepite bakarebera hamwe imbogamizi zigihari mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kuzamura urwego rwa demokarasi.

Aragira ati “ Twiteze umusaruro mwinshi kubera ko iyo abagize inteko ishingamategeko bahuye  bagira byinshi basangira, bagira byinshi bareba , bagira byinshi bakora bakareba ni izihe mbogamizi zigihari mu byo dukora ariko noneho bagashakira hamwe uburyo twakuraho izo mbogamizi zikiri mu mikorere yacu.”  

Umudepite mu nteko ishingamateko y’u Rwanda Ntezimana Jean Claude, ku ruhande rwe abona ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda rimaze gutera imbere gusa hakaba hakiri icyuho mu baturage bagifite imyumvire ishingiye ku busumbane hagati y’umuhungu n’umukobwa.

Aragira ati “Hari nkaho usanga abagabo badaha agaciro abagore babo bashiki babo, ababyeyi baracyumva ko umwana w’umuhugu ari we ugomba kujya ku ishuri ariko ndizera ko bizagenda bikemuka.”

Ku bijyanye na Demokarasi mu Rwanda Depite Mutesi Anita avuga ko nayo iri ku rwego rushimishije gusa hakaba hakiri abanyarwanda bitinya badashaka gutanga ibitekerezo byabo mu ruhame.

Aragira ati “Nta cyuho gihari mu bijyanye na Demokarasi, imiryango irafunguye ariko ikigihari hari bamwe bagifite imyumvire yo gutinya ari nayo mpamvu dukwiye kugira uruhare kugira ngo batinyuke.”

Raporo z’imiryango itandukanye zigaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije kuko inama nkuru y’uburinganire bw’abagabo n’abagore mu Bufaransa ‘Haut Conseil à l’égalité entre les femmes et les hommes’ ku rutonde yasohoye muri Kanama 2016 yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abagore benshi mu nteko ishingamateko.

Ku bijyanye na Demokarasi urwego rw’imiyoborere mu Rwanda rwagaragaje ko demokarasi igaragarira mu guha  abaturage bose ijambo nta vangura na rito, ibaha ubuyobozi n’ubushobozi bwo kwiyobora no kwikemurira ibibazo.

NTAMBARA Garleon