Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, watangaje ko ukomeje gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu gufasha abagizweho ingaruka n’ifungwa ry’ibikorwa mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, aho watanze miliyoni 52 z’amayero, ni ukuvuga agera kuri miliyari 52.8 Frw.
Ni ubutumwa bwatangajwe kuri uyu wa Kane, nyuma y’uko Visi Perezida wa Komisiyo ya EU akaba n’intumwa yihariye y’uyu muryango mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, Josep Borrell Fontelles, yatangazaga ko uwo muryango watangije ubufatanye wise ’Team Europe’, bugamije gufasha abafatanyabikorwa mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus.
Ni gahunda yagenewe ingengo y’imari isaga miliyari 20 z’amayero, igamije gukumira ingaruka zikomeye zaba iz’ubuzima, imibereho y’abaturage n’ubukungu, zishobora gushamikira kuri iki cyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.
Borrell yakomeje ati “Igisubizo gihuriweho ni ngombwa ku Burayi no ku bafatanyabikorwa bacu hirya no hino. Ituze n’umutekano by’abafatanyabikorwa bacu uyu munsi bizagira ingaruka kuri twe Abanyaburayi eho hazaza.”
Komiseri ushinzwe ubutwererane Jutta Urpilainen, yavuze ko ibihugu bigize EU byishyize hamwe bikagira ‘Team Europe’, bikanongera ubushobozi mu gufasha ibihugu by’abafatanyabikorwa b’uyu muryango.
Inkunga zizatangwa muri ubwo buryo zizaba zirimo izigenewe ubutabazi bw’ingoboka bitewe n’ikibazo gihari muri aka kanya, n’izizafasha gahunda z’igihe kirekire.
Komiseri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Janez Lenarčič, yavuze ko ingaruka za Coronavirus ku bukungu bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ku bimukira n’abatishoboye zishobora kuzaba nyinshi cyane, ari nayo mpamvu hakenewe igisubizo gikomeye.
Yakomeje ati “Ni ukugira ngo abakora ibikorwa by’ubutabazi bakomeze kugira amikoro ahagije bakeneye, kugira ngo bakomeze ibikorwa byo gutabara ubuzima. “
Komiseri ushinzwe imibanire, Olivér Várhelyi, we yavuze ko izi nkunga zizagenda zitangwa mu bintu byihutirwa nko mu rwego rw’ubuzima, mu kubaka ubusugire bw’uru rwego n’ubushobozi bw’abaturage.
Ati “By’umwihariko, turimo gufatanya n’ibi bihugu mu guhangana n’ingaruka zigaragara ku mibereho y’abaturage n’ubukungu bitewe n’iki cyorezo, mu kwirinda ko ingaruka zaba mbi kurushaho. Iki ni igikorwa kireba isi yose, ariko duhereye ku baturanyi bacu dusangiye umugabane. Dufatanyije, dushobora kubigeraho.”
Ubwo abarwayi ba Coronavirus bari bakomeje kwiyongera mu Rwanda, Guverinoma yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka n’ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, ku buryo nk’abantu baryaga ari uko uwo munsi bakoze, bisanze bakeneye imfashanyo. Ni ibintu Guverinoma y’u Rwanda yashyizemo imbaraga.
Mu gukusanya ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka za Coronavirus mu Rwanda, Leta iheruka kwemeza ko abagize Guverinoma , abanyamabanga bahoraho, abayobozi b’ibigo bya Leta n’abandi bayobozi bakuru, bazigomwa umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata. Ni imishahara izavamo asaga miliyari 2.5 Frw.
Mu cyumweru gishize kandi Inama y’Ubuyobozi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) yafashe umwanzuro wo guha u Rwanda inguzanyo yihutirwa ya miliyoni 109.4 z’amadorali ya Amerika zizarufasha guhangana n’icyorezo cya COVID 19 cyibasiye Isi n’u Rwanda rurimo.
Minisitiri Ndagijimana yavuze ayo mafaranga atagenewe umushinga runaka, ahubwo ari ajya mu ngengo y’imari akaziba icyuho giterwa n’uko muri iki gihe leta igomba gukoresha amafaranga menshi cyane cyane nko mu rwego rw’ubuzima.
Ati “Kugira ngo haboneke ibyangombwa byose byo gupima abantu, kuvuza ababonetseho uburwayi no kubona ibikoresho bitandukanye ndetse no gutabara abaturage badafite imirimo bakeneye iby’ibanze cyane cyane nk’ibyo kurya, ibyo ni ibintu bitari biteganyijwe mu ngengo y’imari byasabye ko dukoresha ayo dufite ariko dushaka n’andi yo kugira ngo azibe icyo cyuho”.
Kugeza kuri uyu wa Gatatu, abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bari abantu 110, barimo barindwi bakize bagasezererwa mu bitaro.